Abarimu 87 b’indashyikirwa bahembwe za mudasobwa
Kuri uyu wa kabiri tariki 11, Werurwe, 2014 Abarimu 87 b’indashyikirwa baturutse mu bigo bitandukanye by’amashuri abanza n’ayisumbuye bashyikirishijwe ibihembo birimo mudasobwa n’udukoresho dutanga interineti twa Modem mu rwego rwo kubashimira umurava bagaragaje mu kazi kabo.
Umwe muri aba barimu bahembwe mudasobwa witwa Sebikari Théoneste waturutse mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba yavuze ko ibi abikesha kuzinduka akitabira akazi ke kandi agakorana neza n’abayobizi be.
Yagize ati” icyo nakoraga ni ukwita ku banyeshuri nshinzwe mbikunze, nkazindukira ku kazi ndetse nkakorana neza n’abayobozi banyobora.”
Uyu mugabo yongeyeho ko akunda kuzanira abana yigisha ibinyamakuru bitandukanye kugirango abana basome bamenye ibibera ku isi bityo bibongerere ubumenyi bwabo.
Ati “ Njya mfata umwanya nkicarana n’abana tukagasoma icyo kinyamakuru ndetse tukiga n’indimi z’amahanga arimo Igifaransa n’Icyongereza”
Yishimye igihembo ahawe avuga ko azagikoresha mu bushakashatsi bwe bityo akiyungura ubumenyei ndetse akabusangiza n’abanyeshuri be.
Mu banyeshuri Sebikari yigishije bose yhatsindishe abagera kuri 75 ku ijana.
Mujawamariya Bernadette ni undi mwarimu wahembye wigisha ku Kigo cya Ecole Primaire cya Rusagara mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Uyu mubyeyi avuga ko atari ubwa mbere ahembewe gutsindisha cyane kuko muri 2012 yahawe mudasobwa, uyu mwaka akaba yarahawe na Modem yayo.
Damien Ntaganzwa umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi(REB) ushinzwe iterambere rya Mwalimu yavuze ko abarimu b’indashyikirwa mu Rwanda bazajya bahembwa kugira ngo bakomeze umurava mu kazi kabo.
Yagize ati “Ikigamijwe muri iki gikorwa ni ugushimira aba barimu. Tubahemba kubera ko baba bagaragaje ubunyamwuga, bakita ku bana, abana bagatsinda butyo bikazamura ireme ry’uburezi.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Dr Harebamungu Mathias yashimiye aba barezi kubera ingufu n’umurava bagaragaje mu kazi kabo.
Yagize ati “Igihango cyo kuba intore nyayo ni ugukunda igihugu cyawe ukacyitangira. Igihango mwahawe uyu munsi ni ukugenda mukajya kurera abana mushingiye ku ndangagaciro z’ubunyarwanda.”
Minisitiri Harebamungu yasabye aba barezi kuba itara rimurikira abaturage ndetse bakaba umusemburo w’iterambere mu baturage bakarinfa abana guta ishuri bityo ireme ry’uburezi rigakomera kurushaho.
Aba barimu baturutse muri buri Karere k’igihugu bavuye mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye yatanze umusaruro kurusha ayandi.
Iyi gahunda izakomeza hatangwa ibindi bihembo kuko mu bihe byahise hari abarimu bahembye inka n’ibindi bihembo.
Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Congs kamali,
komeze uhatubere kandi ukomeze guharanira guteze imbere uburezi mu Rwanda rwacu!!!!
Turabyishyimiye, Nyabihu ooyyee!!!!!!!!!!!
Abo c botorewe he iyo si technique?
iki gikorwa ni kiza cyane ndabona kizatuma abarezi bashyira imbaraga mukwigisha neza kugirango bahige abandi maze bazahembwe nabo icyo gikorwa ni kiza mukomere aho.
MINISITERI Y’UBUREZI NIKOMEREZE AHO AHARI WENDA ABADAKORA NEZA BAZAGIRA ISHYARI RYIZA N’ABO BAZAHEMBWE MUDASOBWA UBUTAHA.
ibi bintu ni byiza cyange kuko bizatera abarimu imbaraga no kongera imikorere
Comments are closed.