B.Melodie yahaye isomo bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda
Ibintu bidakunze kubaho cyane mu Rwanda kuba abahanzi bakomeye bashobora kuza mu gitaramo cy’umuhanzi runaka bataje kuririmba baje kumushyigikira gusa, bwa mbere rero byabaye kuri Bruce Melodie benshi batangira kuvuga amagambo menshi kuri icyo gikorwa.
Kuwa gatandatu tariki ya 8 Werurwe 2014 ni bwo umuhanzi mu njyana ya R&B uzwi nka Bruce Melodie yashyize hanze album ye ya mbere yise ‘Ndumiwe’. Gusa muri icyo gitaramo abahanzi benshi bafite amazina akomeye mu Rwanda baje kureba imiririmbire y’uyu muhanzi kuko batari baje kuririmba.
Benshi mu bantu bakurikirana muzika nyarwanda rero baboneyeho bavuga byinshi kuri ubwo bwitabire bw’abahanzi bari baje mu gitaramo cya Bruce Melodie.
Bamwe bati “Nta kindi aba bahanzi baje kureba ni uko Bruce Melodie ari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kandi aba bahanzi hafi ya bose bari kumwe na we. Baje kureba ubuhanga ashobora kuba akoresha mu miririmbire ye ubundi barebe ibyo bagomba gukosora mu miririmbire yabo nabo.”
Umuseke wagerageje kuganira na bamwe muri aba bahanzi bari baje muri icyo gitaramo bagira icyo batangaza n’ubwo batashatse ko amazina y’umwe kuri umwe ajya hanze.
Bagize bati “Bruce Melodie ni umuhanzi ukunze kubana n’abahanzi bose, kuko aho umukenereye ni ho umubonera, rero twaje kumufasha bisanzwe nta kindi kiri inyuma y’uko twaje mu gitaramo cya Melodie.”
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Werurwe 2014 ni bwo hazaba igitaramo cyo gutoranya abahanzi 10 muri 15 bafite amahirwe yo kubonekamo abazitabira iri rushanwa PGGSS4 byemewe.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Mutweretse abaje kumushyigikira ariko we ntimumutweretse????!!!
Comments are closed.