Digiqole ad

Allioni asanga gukora muzika bisaba gushirika ubute

Buzindu Allioni umwe mu bahanzikazi bakora injyana ya Afrobeat mu Rwanda, yatangaje ko amaze kubona ko gukora muzika bisaba kuyiha umwanya munini kandi ugashirika ubute kuko hari byinshi uba usabwa gutunganya.

Buzindu Allioni umuhanzikazi ukora injyana ya Afrobeat
Buzindu Allioni umuhanzikazi ukora injyana ya Afrobeat

Ibi abitangaje nyuma y’aho abantu benshi bari biteze ko agomba kugaragara mu bahanzi 15 bari mu bazatoranywamo 10 kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Werurwe 2014 bazitabira irushanwa rya PGGSS4 bakoze neza mu mwaka wa 2013 gusa ntiyaza kugaragaramo.

Mu minsi ishize nibwo Allioni yongeye gushyira hanze indirimbo afatanyije na Riderman umuhanzi ukunzwe cyane mu njyana ya HipHop bise ‘Uramfite’ kugeza ubu barimo gutegura gushyira amashusho yayo mu minsi ya vuba.

Mu kiganiro na Umuseke, Allioni yatangaje ko abona gukora muzika bitoroshye ko agiye guhindura imikorere ye asanzwe akoresha arusheho kugera ku nzozi ze afite muri muzika nk’impano ye.

Muri iyo mikorere ngo haba harimo gukurikirana ibihangano bye arushaho kubimenyekanisha  ndetse n’ibitaramo byinshi ahantu hatandukanye.

Allioni yagiye avugwaho ko yaba akundana na Producer Washington usanzwe amukorera indirimbo, gusa akabitera utwatsi ko ari inshuti bisanzwe.

Umva indirimbo ‘Uramfite’ ya Allioni afatanyije na Riderman.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ariko njye numvise utamenya indirimbo ze uburyo zikoze,wagirango studio imukorera indirimbo ntirabimenya neza…urugero muzumve imwe yitwa “wangize uwo narotaga”,wumva utamenya uko ikoze…anyway aragerageza ,ubutaha bazamutoranye nawe ahatane nk’abandi.

  • “Wangize uwo narotaga” isa nkindi ndirimbo y’umugandekazi kdi bombi bakorewe n’umu producer umwe Washington hari igihe aba producer bakora amakosa ugasanga umuhanzi abigendeyemo ngo yashishuye!!

  • harundi muntu wakubwiye ko iyi foto yawe umeze nkumuntu uhindukiye cg ufite ikibyimba mu ijosi? nimbi pe, kandi niyo ihora yerekanwa mubinyamakuru byose. so ubishoboye wayihindura kabisa kuko nimbi sinakubehsya

Comments are closed.

en_USEnglish