Digiqole ad

Impamvu Dj Adams yavuye kuri City Radio ngo zizaba zimenyekana

Umunyamakuru Aboubakar Adams ndetse akaba n’umu Deejay uzwi cyane ku izina rya Dj Adams yerekeje kuri Radio 1 nyuma y’aho yakoraga kuri City radio, avuga ko impamvu ngo zizamenyekana nyuma.

Dj Adams aho yakoreraga kuri City Radio

Dj Adams aho yakoreraga kuri City Radio

Dj Adams yavuze ko nta mpamvu ihambaye yatumye ava kuri City radio akajya kuri Radio 1.

Ati “Ni uko burya bavuga ko akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze, nanjye nashatse kureba ko nakomeza kwagura ubumenyi bwanjye nkora kuri radios zindi zitandukanye.


DJ Adams akundwa cyane n’urubyiruko rukunda muzika zitandukanye. Azwiho kuvuga ibyo atekereza byose ku muziki wo mu Rwanda na Showbiz muri rusange atitaye kuwo bigwa nabi cyangwa neza. Ibi bamwe barabimugayira abandi bakabimushimira.

Adams ayari amaze igihe kinini akora kuri City Radio. Yagiranye ibibazo n’abahanzi benshi kubera kubanenga guhera ku ndirimbo zakozwe mbere bagakora izisa nazo cyane.

Dj Adams abajijwe impamvu nyamukuru yaba yatumye ava kuri Ciry Radio yasubije umunyamakuru wa Umuseke mu magambo make ati “Ntabwo ari ngombwa ko bitangazwa gusa umunsi nugera bizamenyekana”.

Kuri Radio 1 azajya akora ikiganiro cyitwa “The Total Jam” kizajya kiba k’umugoroba guhera saa moya kugeza saa ine z’ijoro.

Mu minsi ishize nibwo Adams yagizwe umwere n’urukiko rukuru rwa Nyamirambo ku kirego yari amaze imyaka ibiri akurikiranyweho cyo kuba yaba yarasambanyije umukobwa bavugaga ko atujuje imyaka y’ubukure.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ibyo ngewe ndabishyigicyiye kuko subumenyi gusa ahubwo nagashahara ningombwa ahubwo navuga ngo nayandi maradio nibishoboka naho azageyo.

  • Yego Adams yaramaze igihe kuri cr ariko tumenyeko ari akazi agomba kuvayo akajya nahandi ntitwagakwiye kwibaza byinci kuri ese nge ko nahinduye akazi ntimuvuge menci so tureke ADAMS ASHAKE UBUZIMA

  • ngendamwemera. numuntuwumugabo.

  • Nubundi ngo Inkoko itora ahantu cyande ikahata Ibaba, kugenda kandi bitera kubona, Kubaka izina si umukinooo

Comments are closed.

en_USEnglish