Uganda: Bombori bo mbori mu ishyaka riri k’ubutegetsi
Amama Mbabazi wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyaka riri k’ubutegetsi mu gihugu cya Uganda NRM ygujwe kuri uyu mwanya asimburwa na Richard Todwong ugiye kuri uyu mwanya mu buryo bw’agateganyo.
Amama Mbabazi wari umuyobozi w’iri shyaka akaba na Minisitiri w’intebe muri iki gihugu yegujwe kuri uyu mwanya ashinjywa gukoresha umwanya yari afite muri ri shyaka mu nyungu ze bwite no kuba yari yaratangiye kwishora mu bikorwa by’amamaza amatora yo muri 2016, aho abenshi bari batangiye kuvuga ko azasimbura Perezida Museveni.
Uko kwegura kwa Mbabazi kuje gukurikira raporo y’Ubutasi iherutse gushyirwa abagaragara ndetse ikanashyikirizwa Perezida Museveni ivuga ko umugore wa Amama Mbabazi, Jackline Mbabazi yatangiye kuneza imiyoborere ya Perezida Museveni .
Iyi raporo igaragaza ko Jackline Mbabazi afatanyije na Hope Mwesige, umuyobozi w’iri shyaka mu Karere ka Kabale bari baratangiye ibikorwa byo kunenga Museveni maze bakagenda bavuga ko Amama Mbabazi agomba kumusimbura mu mwaka w’2016.
Kwegura kwa Mbabazi kwemeje n’inama y’ishyaka ndetse n’abadepite aho banemeje ko utorerwa uyu mwanya agomba kuba ari umuntu udafite umwanya ukomeye muri guverinoma ya Uganda.
Icyakora ariko ikinyamakuru ‘Daily Monitor ‘ cyanditse ko Amama Mbabazi yahakanye ibyaha aregwa ndetse akanavuga ko Abadepite badafite ubushobozi bwo kumukura kumwana w’Ubunyamabanga bukuru w’ishyaka NRM.
Yagize ati:”Nta bushobozi bafite bwo kunyeguza kandi buri gihe iyo twahura hari abantu bashaka kuzamura ibintu nk’ibi”.
Muri iki iki gihe rero hemejwe ko Richard Todwong aba asimbuye Amama Mbabazi by’agateganyo mu gihe hagitegerejwe ko hashyirwaho undi cyangwa bakemeza ko ari we uguma kuri uyu mwanya.
Evelyn Anite, umuvugizi w’ishyaka NRM yatangaje ko bamwe mu banyamuryango bakuru b’ishyaka NRM bagaragaye muri raporo Perezida Museveni yagaragaje ivuga ko bishyoye mu bikorwa byo guteza urushijo mu baturage no gushyira ahagaragara imikorere y’ishyaka ku byerekeranye n’amatora kandi igihe cyo kwamamaza kitari cyakageze.
Ikindi n’uko bamwe mu banyamuryango bakuru b’iri shyaka bari banatangiye gukangurira abaturage kuzatora Amama Mbabazi.
Yakomeje avuga ko Hope Mwesige , umuyobozi w’ishyaka mu Karere ka Kabale , n’umugore wa Amama Mbabazi , uwahoze ari umuyobozi w’ihuriro ry’abagore na bamwe mu bayobozi bakuru b’iri shyaka bakomeza bagaragara muri raporo ya Perezida Museveni.
Ikinyamakuru chimpreport cyo muri iki gihugu kigeze kwandika inkuru ivuga ko Amama Mbabazi ashobora kuba Perezida w’iki gihugu agasimbura Museveni.
Gusa we yasubije ko nta kintu kinini yabivugaho ahubwo ko ishyaka yari abereye umuyobozi icyo gihe ari ryo rigena abakandida bazarihagararira mu gihe cy’amatora.
Icyakora ariko yirinze kugaragaza amaranga mutima ye kubirebana n’igihe ishyaka ryaba rimugiriye ikizere bakamushyira mu bakandida.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ariko uyu musaza yakeguye ko ari inteko iri kubimusaba. Nemera ko rwose kuba muri politiki atari byo byonyine bibeshaho umuntu. Hari abantu benshi bagiye bayijandikamo ariko amaherezo yabo akaba mabi. Museveni yaramwizeye amushyira ku ibere none atangiye kumusimbura na manda ye itararangira buriya rero abazungu wasanga babyihishe inyuma.Ubundi iyo umuntu ari Perezida akagira abategetsi bamwijundika ntabeguze bose ni bo bamuhirika kabisa. Uvuze wese ibidahura n’umurongo wa politiki aba agomba guhita akurikiranwa ni ko ku isi yose bigenda. Ndabona Uganda ishobora gucikamo ibice kandi abazungu barayirwaye cyane kubera itegeko rihana abatinganyi.
niba yazanye ikiburi nibamukimbize , agasuzuguro nticyemewe
Comments are closed.