Tanzaniya yifatanyije n’Ubushinwa mu kababaro
Perezida w’igihugu cya Tanazaniya Jakaya Kikwete kuri uyu wa kabiri tariki 4 Werurwe 2014 yoherereje ubutumwa Xi Jinping uyobora igihugu cy’Ubushinwa amufata mu mugongo kubera ibihe bitoroshye byo kunamira abantu 29 baguye mu gitero cyiswe icy’iterabwoba igihugu cye kirimo.
Muri ubwo butumwa Perezida Kikwete yavuze ko yamenye amakuru y’incamugongo y’ibyaye mu Bushinwa yerekeranye n’igitero cy’iterabwoba cyagabwe tariki ya mbere Werurwe 2014 kigahitana abantu 29, abandi 140 bagakomereka bikabije.
Muri ubwo butumwa yagize ati “Muri ibi bihe bigoye by’akababaro, mu izina rya Guverinoma yanjye, mu izina ry’abaturage b’igihugu cya Tanzaniya no mu izina ryanjye bwite turihanganisha abaturage b’igihugu cy’Ubushinwa cyane cyane imiryango yabuze abayo ndetse nifatanyije n’abakomerekejwe n’iki gitero”.
Kikwete yavuze ko guverinoma ye yababajwe n’iki gitero, Gusa yizeye ko ababyihishe inyuma bazatabwa muri yombi bagashyikirizwa ubutabera maze bakaryozwa ibyo bakoze.
Source: Xinhua
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Nkumdumugabo ntacyampaye uyu mugabo azikubana pe kd aginama nzima nuko bamwe bavunira ibiti mumatwi
Kikwete wabyaye FDLR muri batisimu nawe ntabwo yifuriza umuturanyiwe amahoro ubwo nawe ntayo akeneye,none ngo ubushinwa burikure ye
none se Kadada wagiye Tz MUKIBANIRA KO USHIMA UMUBANO WE?
urahaze
Comments are closed.