Digiqole ad

Umukunzi wanjye yanga ishuri kandi ntinya gukena

Ndabasuhuje bavandimwe kandi mbasaba kugira ngo munsabire inama abakunzi b’Umuseke.

Ndi umusore umaze gukura kuko mfite imyaka 30 none ikibazo cyanjye giteye gitya:

Nakundanye n’umukobwa mfite imyaka 23 uwo mwana ni mwiza kandi ndamukunda pe, twarakundanye bitewe n’uko yanyiyumvagamo nanjye mwibonamo twaje gucikwa turaryamana maze ku nshuro ya kabiri turyamanye mba muteye inda.

Ibyacu byabaye birebire si nabisubiramo ahubwo reka ngushe ku ntego uwo mukobwa namusabye ko njye namufasha agakomeza ishuri kuko yari atararirangiza arabyanga ariko iyo ndebye impamvu abyanga n’uko n’ubundi mu ishuri byari byaranze kuko ishuri rimwe yarisibiragamo nka kabiri.

ubwo yari agiye kujya mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, musaza we muto biganye we yarangije kaminuza cyera.

Ikindi kibazo ariko uwo mukobwa akunda kurwara indwara zidasobanutse mbese ni ukuvuga ngo buri igihe ahora ari hasi si iby’ubu  gusa kuko na cyera  atarabyara niko byari bimeze.

None njye nkibaza ko numvaga nta wundi mukobwa nashaka,  kuko uwo mwana abana neza cyane kandi  aranitonda pe,  ni cyo mukundira kurusha ibindi byose.

None ndibaza ubwo urwo rugo rwacu nti ruzahora mu bukene budashira ko famille zacu zitifashije cyane kandi njye akazi mfite kakaba katampemba  menshi,  gusa ayo mpembwa ntabwo yananirwa gutunga urugo ubwo nzabigenze nte ko uwo mukobwa yanga kujya ku ishuri.

Ubwo se nzapfe ku bana we? nzamureke se nishakire abandi cyane cyane ko hari abandi bakobwa mbona bankunda cyane na bo bababifuza ko twabana?none se umwana wanjye w’umuhungu amfitiye we se bizamera bite kuzabana na mukase nabyo ko bijya biba ibibazo ko mukunda cyane.

Nshuti nifuzaga ko mwangira inama uko nabyitwaramo.murakoze

Umusomyi
ububiko.umusekehost.com

28 Comments

  • Yewe Rongora uwo utagombye kwirwa uca hirya no hino kuko n’ubundi wamurongoye. Ese wari uzi ko nta muntu wujuje ibyo wifuza byose wabona.Ushobora gushaka uwize ufite amafaranga cg uyakorera, ariko afite andi mafuti yagutesha umutwe. Kandi umwana wabyaye ntuzareke arerwa n’undi muntu utari ababyeyi be igihe cyose uzaba ukiriho, ndetse unishoboye.

    Hanyuma birashoboka cyane ko uwo mugore wawe mwazajya muganira bya kigabo wana mugapanga umugabo niwe uyobora urugo…Kwiga azabikunda buriya ni uko atarabona impamvu yabyo byose…..Ahubwo gira vuba.

  • Ariko uransekeje ujya kuryamana nuwo mwana wigeze utekereza ko atize? none kuki ubonye umaze kumwangiriza ubuzima nibwo ubonye ko atize!!!! abahungu haraho muba abana babi, ikindi kandi ntabwo abantu bo kwisi bose bize cg bakize Imana yashyizeho ikintu gikomeye ntawagikuraho rero.kwisi nukuzuzanya niba ukize fasha uwo mukene niba warize gerageza ufashe uwo mudamu wawe utarabashije kurangiza amashuri.Ngo none hari abandi bakobwa bari kukureba neza!!!!!!!! vuga ahubwo ko wishakira abandi ntiwitwaze ibyokutiga. Imana izatubaza byishi, none se wamushakiye byibuze ikintu akora ubu koko hari umuntu wakubeshyeko abantu bo kwisi bose bize?? kura we kwanga uwo mwana umuhoye ubusa nawe wize ntacyo watanze ni ubuntu nimbabazi z,Imana.

  • Kwiga se bivuga gukira ? Bangahe bazicaranye ! Ahubwo wowe wize uzamupangire agire icyo yakora kibyara inyungu.

  • Ariko ni mukunda mujye mwibuka n’imibereho da!niba yaranze kwiga nyuma yo kubyara se we tumushime noneho!ndabaza delphine,ntabwo urugo ari urw’umuntu umwe nurw’umugabo n’umugore.nonese ashoboye gucuruza basi ngo uzamuhe igishoro?kubaka s’ugukina mugomba kugira vision gushing urugo ntibigoye nko kurushyigikira mw’abana mwe.urukundo rwiza n’urufatanya muri byose naho kuza gutamikwa byo ntibijyanye n’igihe tugezemo njye ubikubwira ndubatse ubyange ubyemere niko bimeze agomba kuba hari icyo yakora mukugufasha niba nta cyerekezo afite muveho uzarere umwana wawe.

  • Kumutererana ni bibi ariko hari igihe umugore ananirwa byose (Kwiga, kugira utwo acuruza n’ibindi byunganira umugabo) noneho umugabo yapfa mbere ye, akinanirwa, akagurisha ibyo munzu, byashira akaba indaya, abana bakava mu ishuri…). Nakugira inama zo kumutwara ariko ukazakora ahe n’ahawe kugirango abana banyu bbitazabagiraho ingaruka.

  • Njye ndakugira inama yo kumushaka singombwa kurangiza secondaire usibye ko numwaka 1 ashigaje yawurangiza muganiriye. Gusa ndabona ashobora kuba afungutse mu mutwe wamushakira nundi mwuga yakora nkubudozi yarangiza ukamushingira atelier kugira ngo icyo kibondo cyizabone ibyishimo byababyeyi. Think tuice

  • Ubuzima bw’umuntu ntibuturuka mu mashuri yize. Nushaka umugore, bidashingiye ku rukundo ahubwo bishingiye ku butunzi, umenye ko uzaba ushingiye urugo rwawe ku musenyi. Hari igihe umuntu aba yarananiwe ikintu runaka, ariko ikindi akagishobora. Muhe amafrw acuruze urebe niba atabishobora. Ariko inama njye nakugira, ishakire uyu kuko uramukunda. Urukundo nirwo rwubaka urugo, si ubutunzi rwose, ne te trompe pas.

    • uvuze ibintu bisukuye kabisa uri umuntu wumugabo

  • burya mu bintu byubaka harimo nurukundo nyarukundo.reba igihe mumaranye niba umukunda kandi nawe ubibona ko agukunda nta mpamvu yo kumureka kuko burya iyo utarubaka wibaza ko kubaka ari imikino ariko naryo nishuri mu rindi.Uzamushakire icyo yakora kuko twese ntitubeshejweho namashuri twize.ashobora kubasha gukora nibindi.

  • Nanga ko mwigiza nkana?mwe mupfa gufata ntagahunda yahazaza mufite ngo nuko mwakunze?nabanza nkamenya icyo ashoboye nyuma yo kunanirwa kwiga nkabona gufata icyemezo,maze na ba mama basigaye batwima ibiryo nkanswe gutamika umuntu muzima imyaka yose.

  • Ntabwo urugo rwubakwa n’urukundo gusa rushyigikirwa n’ubushobozi n’inama burya ngo abasangira ubusa bitana ibisambo.kwiga sicyo cyangombwa yakora n’ibindi ariko ukamenya neza ko abishoboye.sinon uziyikorera,wikorere abana,wikorere nuwo mugore ku mutwe wawe ntumbaze ikizakurikira.

  • Muri iki gihe ubuzima bukomeye nabashakanye bafitanye “urukundo” imbwa zijya zibirwaniramo baburaye da.
    None rero icaza uwo mugore wawe muganire, mupange ibyejo hazaza. umubwire ko niyo atakwiga ariko agomba kugira icyo akora.umubaze icyo yumva yashobora ubundi uzamufashe agitangire.uzafate igihe urebe uko abyitwaramo. Ashobora kandi kuba yiga ibyo adashoboye kuko aribyo yahawe cg se yahatiwe. Umubaze niba atakwiga imyuga cg se ikindi yumva akunze.
    -ako kabazo ko kurwaragurika hari abaganga bagakemura.wenda se arwara za diabete akaba atavurwa cg se izindi ndwara za twibanire.niba mushaka kubana mukabyara mukarera mugane kwa muganga bamupime ibishoboka bababwire.ikindi sinzi uko yiyitaho mu bisanzwe. ndavuga imirire, za sport, kunywa inzoga n’amatabi…. nibindi nkibyo. ibi ni ibintu tutitaho cyane kandi bitugiraho ingaruka. niwe ubwe ukwiye kwita ku buzima bwe kuko hari impamvu arwaragurika.
    -Nyuma yibi byose nusanga ikibazo afite ari ubunebwe uzamureke. Nuwo ntazi yaba umugore cg se umugabo sinamugira inama yo gushaka umunebwe kuri iki gihe. urukundo ntacyo ruza gukora muri ibi kuko rugera aho rugashira iyo musangira ubusa. Kandi abanebwe muri rusange bakunda ibyo batakwiha. Simvuze ko umugore wawe ariko ameze ariko mukeneye kuganira ukamwereka uko ubona ibintu kuko hari ubwo yaba afite ukundi abibona. akabona ukora akumva ko we adakeneye gukorera urugo kuko umugabo ahembwa. mbese muhumure amaso umwereke hanze aha ubundi ufate igihe uzafate icyemezo nyuma.

  • Ubwo kuki abahungu mukunda ibintu mujya muvuga ko abakobwa aribo babikunda. Ubwo amashuri niyo yatuma mukira sibyo rwose. Niba yarananiwe nishuri hari ikndi yakora kandi agateza urugo imere. Hari ikindi aba ashoboye. Mushake ureke kumuhemukira ubwo se we yakubyariye atagukunda koko.

  • SALUT MWIGISHE GUCURUZA USHOBORA GUSANGA ARIYO MPANO YE,abyanze byaba ariikibazo kuko famille ni ya2 ,umwe ntakiyishoboye byibagirwe,uzamubwiza ukuri ko agomba gushaka icyo akora naho mbere yo kubana yakwanga ugashaka undi kuko utashobora urugo rwa wenyine mubwize ukuli.

  • Rongora umugore urere umwana sha!ujya kumutera inda se ko utabanje guperereza ko ari umunebwe!!

  • Murongore kuko mwarakundanye kandi muraziranye arakubaha , niba umwanze rero ngo ugiye gushaka abize uzamuzana wenda munanirwe kumvikana mugitanda age agutera umugongo yanjye umwana wawe utangire wicuze uwo wahemukiye ugaruke kumuseke kugisha inama emera muzabeho uko ubuzima buzagenda erega ntamuntu wishimye muri iyisi azashyire urutoki hejuru tumurebe .

  • Maze rero muge mugisha inama mwabanjenje kwisuzuma bihagije sinumva ukuntu iki kibazo cyakunaniye kugikemura gusa ndumva nawe ntacyo wize niba utabasha gukemura equation nkiyi kdi amahirwe aruta amashuri.

  • None se muvandi uramuhatira gusubira mu ishuri adashoboye nk’uko ubyivugira ufite iyihe mibare? Icarana nawe muganire wumve icyo we yifuza gukora burya nta muntu ubura icyo ashoboye twese ntitunganya impano. Naho iby’izo nkumi ngo zikureba neza numara kuzimenyera nazo uzazisangana defauts. Ubwo se uzahora muri urwo? Uwo mukobwa ko umushima imico kandi ukavuga ko umukunda nawe agukunda iryo shidikanya ni iry’iki? Erega ubuzima bw’urugo si inzira y’umuhanda, urugo ni ishuri, ba umugabo ureke kujarajara mu bitekerezo

  • Abirabura aho dupfira> wabyivugiye ko ari umuswa cyane mwishuri none kwiga ugirango ni kamara mugihe ubona ko atabishoboye? mutekereze ikindi yakora cyakunganira umushahara wawe, atanu yabashije kurangiza
    kubwaburembe arahagije ntago ari ADELA MUKASINE maze urongore undi mwana
    kuko ushobora gufata undi ukazicuza ubuzima bwawe bwose. abazungu burya baturusha ibintu ntaguhatiriza mubyo udashoboye kuko ntamuntu ubura icyo ashoboye.

  • Sha pole sana. Nukubyitondera si non bishobora kugutera ibibazo nyuma y’igihe. Burya rero muvandimwe ntabwo abantu bose bashoboye kwiga amashure ahanitse kabone na Secondary school. Ariko burya umuntu udashobora kwiga Humanite au moins, aba afite ikibazo. Birutwa nuko warongora utarize yenda utarabonye amahirwe yo kwiga kubera ubukene. Ashobora kuba nta na capacity d’analyse afite cyangwa ibitekerezo birimo ubwenge. Nanjye byambayeho nkundana n’umukobwa wigaga secondary school ariko akaba yari umuswa birenze cyakora nabimenye nyuma. Yari umwana mwiza pe kandi na mwiza kumubiri cyangwa physically. Nahoraga mugira inama yo kwiga cyane agatsinda kandi akabona diplome. Ariko igihe cyose namubwiraga ibyo gutsinda nabonaga bimuteye ubwoba. Rimwe noneho arambaza ngo ese ubu kwiga binaniye ntiwazandongora? Ndamubwira nti jye ubu icyo nshize imbere nuko wakwiga ukarangiza hanyuma ibyo kurongora tukazabipanga nyuma. Nkamubwira nti nzagufasha mu buryo bwose bushobotse. Kuva icyo gihe yabaye umwanzi atangira kunkwepa, nyuma nibwo yakundanye nundi muntu ahaita aranamurongora atarangiza secondary. Amakuru angeraho ngo yarase diplome inshuro enye nyuma ngo yabonye passable amaze kubyara gatatu. Uzabitekerezeho neza.

  • Gumana uwo mukobwa nushaka undi uzaba uhemutse kabiri ku Mana no kubantu. Ahasigaye inama zawe nukomeza kuzimugira ushizemo urukundo azageraho abyumve. Abadamu benshi burya ntabwo bagira ambitions zo guterimbere iyo abaona umugabo amuhahira. Ikindi niwe mugabo mu rugo mukosore gahorogahoro utamucyurira azabyumva.

  • AYO UHEMBWA UBONA AHWANYE N’ AMASHURI WIZE, CYANGWA NTA BAKURUSHA UBUKENE BAKURUSHA N’ AMASHURI? CYANGWA NTABAKURUSHA GUKIRA KANDI UBARUSHA AMASHURI? VUGA KO UTAMUKUNDA BIRANGIRE.

  • Mufashe yige umwuga bizabafasha, kumutererana siwo muti wazahora ubyicuza.

  • INEZA UYISANGA IMBERE KANDI N’INABI UKAYISANGA IMBERE
    RWOSE URI UMUNTU W’UMUGABO KU MYAKA MIRONGITATU YOSE UZI UBWENGE
    UTI ARANYUBAHA NI MWIZA NDAMUKUNDA
    NONE SE URASHAKA IKI KOKO????????
    AMAHORO MU RUGO ARUTA ZAHABU Z’ISI YOSE
    NIBA UTABIZI BIMENYE

    NIMWIBANIRE RWOSE WIRERERE UMUHUNGU WAWE
    UBUNDI UGUZE BANKI UDUFARANGA DUKEYA
    NKA 500000 MILLE ATANGIRE AGASHINGA GATOYA KAZAJYA GATERA IMBERE UMUGIRA INAMA ACURUZE IZO MBUTO, CAGUWA, AMASHUKA YA CAGUWA ASHAKE IKIBANZA KU ISOKO DI AKORE NK ABANDI BOSE KANDI NYUMA AZAJYE KWAGA MURI YA MASHURI YA NIMUGOROBA ABANDI BARAYIGA KANDI BARI NO MURI ZA KAMINUZA ABANDI BAFITE N IMYANYA IKOMEYE NIBA UTABIZI BURYA RERO NTA N’UMUSWA UBAHO BITERWA NA SITUATION URIMO KANDI NAWE UZAJYA UMWIGISHA PE

    AHUBWO NYUMA Y IMYAKA ITANU UZADUSHIMIRE
    AZAKORE CANDIDAT LIBRE

    URUGO RUHIRE DI

    • Alice nkunda inama zawe, uri muzima rwose. Keep it up.

  • Bose barakubwira kurongora uwo mukobwa nibyo kubera ibi bikurikira:

    – Uramukunda
    – Ubukire sibwo bwubaka urugo hubaka urukundo
    – Rinda umwana wawe Mukase!!!!!!

    Ibindi byose ntacyo wanganya numunezero uzakura muri ibyo bivuzwe haruguru.

  • jye inama nakugira, ndi umurezi ariko byagaragaye ko ntamuswa ubaho, bishatse kuvuga ko niba ubwenge bwo mu ishuri bwaranze hari ibindi abashije, urugero wasanga abashije gucuruza, imyuga icirirtse,kogosha,kudoda,gutunganya imisatsi n’ibindi. ikindi kandi urugo rushingira kurukundo ntabwo rushingira kubintu, ushobora gushaka undi ukazicuza bitagishobotse.fata umwanzuro rero

  • ushaka amashuri nibintu cyangwa ushaka kubaka rongora uwo kandi usenge Imana . abandi bo bareke umwaka umwe uzabimuganirizaho awurangize kandi
    azabyemera ikindi murabo gukena nayo mashuri mwayakenana gusa haba guhirwa
    ntibakakoshye ngo wumveko niyiga arihame ko azabona akazi natwe twarayize nazakaminuza tuzishyiraho ariko siyo adutunze.

Comments are closed.

en_USEnglish