Digiqole ad

Iranzi Jean Claude imvune ye iri gukira neza

 Umukinnyi Iranzi Jean Claude ukinira ikipe ya APR yatangarije Umuseke ko agiye kugaruka gukinira ikipe ye nyuma y’uko yari amaze igihe afite imvune mu kaguru.

Iranzi Jean Claude igihe yavunikaga mu mukino wabahuje na Police
Iranzi Jean Claude igihe yavunikaga mu mukino wabahuje na Police

Iranzi twasanze ku kibuga cy’imyitozo ya APR aho yari kumwe n’umuganga we ngo arebe niba amaze gukira imvune bihagije.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wacu yatangaje ko mu cyumweru gitaha azatangira gukina  kuko yumva amaze kugarura intege.

Iranzi  yavunitse mu mukino wabahuje n’Ikipe ya Polisi mu byumweru bibiri bishize. Yongeyeho ko iriya atari imvune ikabije.

Iranzi Jean Claude ati “Ndagenda noroherwa gake gake ariko numva mu cyumweru gitaha nzatangira imyitozo.”

Iranzi ntiyahamagawe mu ikipe y’igihugu yakinnye n’Intamba ku rugamba uyu munsi kubera iki kibazo cy’imvune amaranye iminsi.

Iranzi yagize ati “Ntibyabura kumbabaza kuko twese dukina duharanira gukinira ikipe y’igihugu ariko ubuzima ni ubuzima. Iyo byanze urabyakira uko biri.”

Iranzi yarangije yifuriza bagenzi be intsinzi mu mukino uzabahuza n’Abarundi kuri uyu wa Gatatu. ikipe ye ubu iri ku mwanya wa kabiri muri shapionat.

NKOTANYI Damas
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Iranzi ni umukinnyi mwiza uharanira ishema ry’i gihugu,turamukeneye mu kibuga kandi ikipe yacu tuyiri inyuma.

  • Pole sana muhungu wacu, nizereko kuri mukeba uzaba waragarutse, kuko kuri mukeba urakenewe cyane kandi twizeye ko uzagarukana form zihagije kandi nizeye ko uzadukubitira mukeba.

  • pole cousin

  • ariko mucyeba niryari ra/ngombe ndodesha umweru numukara nzarimbe

  • nsw

Comments are closed.

en_USEnglish