Digiqole ad

Ikibazo cyo gusambanya abana cyafashe intera yo hejuru mu bamotari- Nirere Madeleine

Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu Nirere Madeleine yabwiye abanyamakuru ko imibare itangwa n’abakorera bushake bayo mu Ntara zose z’igihugu igagaraza ko mu bana 143 basambanyijwe mu mwaka w’ 2013 abenshi basambayijwe n’Abamotari.

Nirere Madeleine
Nirere Madeleine

Ibi yabivuze mu Nama yahuje iyi Komisiyo n’abafatanya bikorwa bayo, ikaba yari yatumiwemo n’abanyamakuru, kugira ngo bigire hamwe icyakorwa mu kugabanya ibintu byose byakururira abana akaga ko gufatwa ku ngufu.

Yagize ati ”Gukumira ntabwo byakorwa umunsi umwe kuko n’igikorwa gihoraho kandi imibare igaragaza ko urubyiruko rwinshi rw’aba motari ari rwo ruhohotera cyane abana.”

Nk’uko icyegereranyo ngo kibyerekana, abenshi muri aba bana bahohoterwa bari munsi y’imyaka 15 y’ubukure bityo bakaba barangirijwe ubuzima kandi bakiri mu mashuri mato cyangwa ayisumbuye.

Iki cyegerenyo kugaragaza ko umubare w’aba bana wiyongereye ukurikije uko byari bimeze muri 2012.

Nirere yikomye ababyeyi b’ubu ngo badohotse ku nshingano zabo za kibyeyi ahubwo bakita ku iterambere ryadutse.

Yagize ati ” Usanga rimwe na rimwe ababyeyi batagikurikirana ubuzima bw’abana babo ndetse iterambere naryo ribigiramo uruhare kuko izana ibibi n’ibyiza.”

Umwana uhagarariye abandi mu Mujyi wa Kigali witwa Umuhoza Astride ufite myaka 18 we yemeza ko mu kigero cyabo nta mwana w’umukobwa wavuga ko yafashwe ku ngufu kuko aba afite ubushobozi bwo kwirwanaho n’ubwenge bwo kwanga uduhendabana.

Uyu mukobwa asanga bamwe muri bagenzi bikururira akaga bitewe n’ibintu bimwe na bimwe bakora.

Yagize ati “Kugenda nijoro cyane bambaye imyenda migufi, kureba amafilime y’urukozasoni nabyo biri mu bintu byatuma bafatwa kungufu.”

Umuhoza asaba bagenzi be kujya bumvira inama z’ababyeyi babo ngo kuko ari byo bizabafasha kubaho mu mahoro.

Nirere Madeleine aributsa abana ko bagomba kujya batabaza mu gihe bafashwe ku ngufu bityo bakabona ubufasha bwihuse kandi uwakoze icyaha agashyikirizwa inzego zibishinzwe.

Mu nama baganira ikibazo cy'ifatwa kungufu cyugarije abana muri iki gihe
Mu nama baganira ikibazo cy’ifatwa kungufu cyugarije abana muri iki gihe
Abafatanya bikorwa ba NCDP mu nama
Abafatanya bikorwa ba NCDP mu nama
Ifoto rusange ku batabiriye inama
Ifoto rusange ku batabiriye inama

Daddy SADIKI RUBANGURA

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nababyeyi ntibareba abana babo jye amfatiye umwana nayica simbabeshya cyangwa nkamukona kuburyo atazongersa kera hariho igihano bagikuye parlement baramufungaga kugeza uwo mwana yafashe ashatse,none mwe murajenjeka umuntu arica umuntu ngo ntabimeketso none abaturage basigaye bihananira nanjye namwica sinkubeshya kunterera umwana sida,ebana ntiyankira byo.nimushyireho igihano kiri serieux ntibamwice aliko bamufunge kugeza wa mwana amaze kubona ubuzima.

  • Ariko ko muvuga mutyo mwagiriye inama ababyeyi ko akenshi bahera kubyo babonana ababyeyi umwana nabona wowe mama we wambara impenure uzazimubuza ute ese iyo akumva uteretana nabandi bahandi kumaterefone we uzabimubuza ute ahubwo nibitaraza biraza cyakora musenge IMANA ibafashe

  • Nonese abamotari ko ntaho bagaragara, !!!???

  • amahoroy’Imana abane namwe. mureke dusase inzobe:nukuvugishukuri: njyewe ahomba nimuri Kigali gusa ntiwatandukanya umwana na nyina uti gute : umubyeyi arambara mini cg kora agende mumuhanda ese bantubakuru umwana we azambariki? hari nababyeyi bayigurira abana babo M– USEVENI we arikugerageza . migishe muhereye kubabyeyi. nahubundi mumyakitanu ntaruyiruko rurasigara rutanduye vrus yagakoko gatere sida nahubuyobozi n’Uwiteka

  • Ariko Mado.wiharabika abamotars kuko sibo basambana bonyine,ahubwo abasambana n’utwana twuukobwa arabasize kani nawe wabatinye!kereka niba ikicyaha kigiye kuba icyo tugiye kwihangishaho mu itekenika naho abasambana n’abana si abamotars nkuko ubasebeje!ese ahubwo aba bana basambana batikuye mungo cg bamwe batoherejwe n’ababyeyi babo?bizatugora kuba dufite abashomeri benshi haba mubize no mubatarize ndetse n’imiryango myinshi idafite aho gukorera imirimo yavamo ibiyitunga ngo hatabura kubaho ubusambanyi!murebe inkambi ziri hano mugihugu?murebe mu midugudu birigwa bikinira igisoro ubwose ahataboneka ubusambanyi nihehe?uhubwo njye numva hakagombye kubaho centre d’encaroment pour les jeunes bigishwa n’imyuga yibanze biasabye amaiplome bitso abantu bakabona icyo bakora!Naho bariya bantu bakora kariya kazi Mado n’inama ye babaharabitse.

  • muhe abana uburere bwiza naho abamotari usanga bagera kubana bararangije kwangirika gusa nanone umumotari cg undi muntu wese wiha gushuka umwana akwiye guhanwa akabera abandi urugero rwiza kuko kwangiza abari bacu ni ukubuza iterambere ry’igihugu cyacu.

  • abanyarwanda baravuga , “umwana apfa mwiterura” “igiti kigororwa kikiri gito” uwiba ahetse aba abwiriza uwo mumugongo” uwukomye urusyo akoma n’ingasire. nitujya tuvuga ngo abana basambanyijwe, bashutswe, tujye tubanza tunibaze ese aba bana barezwe bati, ese banyina babayeho bate. ikintu nemera umuntu wafashe umwana kungufu we, kurinjye uwo ariwe wese yagafunze burundu kuko n’umwicanyi wica rubozo, ariko kubijyanye no gushuka hari abana usanga barataye umuco burundu nibi muvuga ngo barashuka ahubwo ukagirango nibo bashuka abo babafata kungufu, nukuri babyeyi muhindure uburyo bwimirerere yabana babo, umwana akurana n’umukozi kugeza agize kumi n’umunani uwo mwana azakurahe kwiyubaha cg kwiyumva responsable y’ubuzima bwe? ariko nanone nkagaruka kubantu bashuka abana bati bajye bafata abo bana babashyire mumwanya y’abana babo cg bashiki babo, batekereza ari abana babo bari guhsuka ndatekereza ko utakomeza kubashuka.

  • tugomba kurinda abana bacu ibi bibazo by’ihohoterwa kuko bibica mu mutwe bityo n’ubuzima bwabo bukaba burapfuye. leta rero ishyireho ingamba zo guhana aba abkora kandi natwe tuyifashe aho tubonye ibibbazo nk;ibi tubihagarike

  • yewe sabamotari gusa ahubwo nuko aribobaboneka ubwose nibangahe batunze abana mubipangu byabo babitango nabakozi kdi arabokwikoreshereza ibyabashatse kubasambanya nibindi

  • Aba bamotari nibasigeho kwangiza abana bato kuko ku isoko ry’imburamumaro hari abakuze(abakora umwuga w’uburaya) bashobora kugura ariko batangije aba bana. Abana na bo nibirinde umuntu wese ushaka kubagirira cyangwa kubereka ko abitayeho nyamara ashaka kubangiza. Polisi nikore akazi kayo ariko bihanangirize abo bamotari birirwa bicaye ku muriro wa moto(mwoto wa moto=mwoto) hanyuma bakajya kwizimisha kuri utwo twana tutazi ko amagara aseseka ntayorwe.

  • Urubyiruko rw’ubu usanga rufite amarere menshi, kandi ugasanga no kurugira inama bisigaye biruhanyije kuko usanga hari ikintu gisa nka campagne yo kumvisha abantu ko abasaza ( abakuze) nta cyiza bafite cyo kwigisha abakiri bato. Abitwa ngo ni ba “vieux” barasuzugurwa, nta cyubahiro cyangwa ijambo bagihambwa, urubyiruko rurikorera icyo rushatse. Icyo utazi ntiwakirinda, keretse ukirinzwe n’abagutanze kubona izuba.

  • Jye mperutse gutereta umukobwa mbanza kumubaza niba ntakibazo bigomba kumutera yaransubije ngo abirirwa barongora Mama ngo azibeshye amvuge, ubwose murumva abantu bazima nibake .Naho abamotari muraturenganya niba mutwaye namugeza aho agera akansaba nimero yaterefone ngwajye ampamagara nze kumutwara igihe kiragera nkamuha RIFUTI ubutaha nawe arayimpa da ugomba kuyakira numutima mwiza ukamukorera icyo gukora murakoze.

  • uwo mugore ajye areka gukora ikomatanya kuko arebye nabi byamukoraho.abamotards ubwo bivuze bose,ajye yibuka ko icyaha ari gatozi.

  • UKOMA URUSYO AKOME N’INGASIRE IKIBAZO GIFITE ABABYEYI BADAHA UBURERE ABANA BABO:UZAMBARAIMPENURE URI UMUBYEYI UFITE ABAKOBWA UBWO WE AZAKORA IKI?UZARARA KURI 4NE UVUGA AMAFUTI N’ABAGABO BABANDI URUMVA WE AZABIGENZA ATE?MUSIGEHO MWIBESHYERA AMA MOTARI KUKO NTAWE UJYA KUMUKURA MU RUGO IWABO.

  • Ahubwo abagabo bo mu Rwanda bamaze kuba civilisés(civilized,educated)cyane..ugiye kureba nta n’ibirara bimwe bitagira icyo bitinya bikiba aha cyangwa za mayibobo..Ubundi bakadutse muri aba bagore batakiyubaha na gato,birirwa bambaye ubusa cyangwa bambaye za kora,cyangwa ariya magipo mba mbona agarukiye mu mayunguyungu,bakayabaciraho cyangwa bakabafata ku ngufu amanywa ava…….ariko abagore n’abakobwa ninde wababwiye ko kwambara ubusa ari byiza!!! barangiza ngo barabahohotera!!!!bagiye bambara bakareba ko hari n’ubitaho…inkozi z’ikibi gusa….ubu se uyu mudamu aravuga ibiki….abo bana niba ari abana! bazajya bajya inyuma y’umu motard bambaye ijipo ifite uburebure bwa 10cm,bambaye ikariso ya string,na soutien gorge gusa!!! ko mbona benshi ariko basigaye bambara ….barumva uwo umotari we atari umuntu?….hari ubwo imisemburo y’umu motard imana yayihagaritse?…ba motari se ni ibiremba?…reka ntimugakabye.Baranababeshyera sibo basambana bonyine.Ariko ubundi mbabaze,abgore n’abakobwa nta bwenge bagira ku buryo bashobora kubona ikiza cyangwa ikibi?.ko byamaze kugaragara ko nabo bashoboye ibintu byose kimwe n’abagabo! icyo cyo kibananira gute?

Comments are closed.

en_USEnglish