Uganda: Ikibazo cy’ibirarane ku bakozi ba leta cyabonewe umuti
Minisiteri y’abakozi ba leta mu gihugu cya Uganda yatangaje ko nyuma y’ukwezi kwa Mata abakozi ba leta bazajya babona imishahara ya bo ku gihe.
Savia Mugwanya, komiseri usinzwe iby’imishahara avuga ko Minisiteri igiye kubanza kurangiza ibirarane byose maze guhera nyuma y’ukwa kane bagatangira guhemba ku gihe.
Iki gikorwa kizatangirira ku barimu, abakozi bo kwa muganga, abapolisi, abacunga gereza kuko ari bo bagize ikibazo cyo guhembwa na bi igihe kirekire.
Mu minsi ishize Polisi yategetswe kugemurira ibiribwa abapolisi bari hirya no hino mu gihugu kubera ko Minisiteri yari imaze amezi abiri itabahemba . Nk’uko ikinyamakuru ‘The newvision’ kibitangaza.
Mugwanya agira ati:”Ibyinshi muri ibi bibazo biterwa n’ihinduranya ry’abakozi rituma uburyo bw’imihembere buhinduka. Gusa turize ko iki kibazo kigiye kurangira k’uburyo muri Mata ibintu byose bizaba byagiye k’umurongo.
Nyuma y’ukwa kane abakozi ba leta bose bazajya bahemberwa ku gihe, bijyanye n’uburyo bushya bwashyizweho bugasimbura ubwari bwarashyizweho mu mwaka w’2009.
Ubu buryo bushya rero buzatuma itariki 28 za buri kwezi zizajya zigera buri mukozi wa leta wese yarabonye umushahara we.
Icyakora ariko raporo z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta zagiye zigaragaza kimwe mu bintu byatuma iki kibazo kitabonerwa umuti ngo ni uko wasanga k’urutonde rw’abakozi ba leta hariho abakozi benshi ba baringa. ibi bikaba byaratumba igihugu gihomba miliyari z’amashiringi.
Mugwanya avuga ko ubu buriganya butazongera kugaragra kuko buri mukozi azajya aba afite nimero ahemberwaho ndetse imbere y’amazina ye hazajya haba hariho umwirondoro we wose, amafaranga ahembwa, ibyo akora n’ikigo akorera.
ububiko.umusekehost.com