Abanyeshuri b'Abadage bagiye kunyomoza abasebya u Rwanda
Itsinda ry’abanyeshuri b’Abadage bakoze urugendo shuri rw’umwaka mu bihugu bitandukanye by’Afurika n’u Rwanda rurimo baratangaza ko bafashe umwanzuro wo guhindura imyumvire mibi abatuye mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bari bafite k’u Rwanda.
Aba banyeshuri batangaza ko barimo gutegura igikorwa cyo kwerekana imiterere n’ibyiza by’imijyi itanu na Kigali irimo.
Muri iki gikorwa bazaba bagamije kwereka amahanga ukuri nyako kuri Afurika gutandukanye n’uko byajyaga basoma cyangwa bumva mu bitangazamakuru mpuzamahanga.
Iki gikorwa kiswe “Sichtwechsel: Stadtbilder aus Afrika” mu kigade kizabera ahitwa Mannheim mu gihugu cy’u Budage muri Nzeli uyu mwaka.
Ubwo bari murugendo shuri kuri uyu mugabane bagenda bakora imirimo y’ubukorera bushake , aba banyeshuri babonye ko kuri muri Afurika hari ibintu byiza byinshi batari bazi mbere. Nk’uko The Newtimes dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Sören Götz, umwe muri aba banyeshuri avuga ko bizeye ko igikorwa bazakora cyo kwerekana ishusho nyayo y’Afurika cyizafungura amaso abatuye k’umugabane w’u Burayi bari bafite ishusho itari yo bakuye mu bitangazamakuru mpuzamahanga.
Yagize ati:”kubera ikabiriza ry’ibitangazamakuru Abadage benshi nti bazi ibyiza by’imijyi imwe n’imwe yo ku mugabane w’Afurika. Ariko muri iri murikagurisha turifuza guhindura iyi myumvire tubereka ibyiza by’imijyi igera kuri itanu twabahitiyemo”.
Aba banyeshuri kandi barahamagarira abanyabugeni bo mu Rwanda kuboherereza ibihangano bya bo kugira ngo bazabyifashishe muri iri murikagurisha ngo kuko bifuza guhindura imyumvire y’Abanyaburayi bakoresheje ibihangano bigaragaza ubwiza bw’iyi mijyi byakozwe n’abayituye.
Agira ati:”Turahamagarira abanyabugeni kutwoherereza ibihangano bya bo kugira ngo tuzabyifashishe muri iri murikagurisha. Igitekerezo cyacu ni ukwerekana imijyi twifashishije ibigaragaza uko abayituyemo bayibona”.
Donatha Umurungi, ukora umwuga wo gufotora mu Mujyi wa Kigali avuga ko ibi ari amahirwe akomeye kubakora uyu mwuga . Agira ati:”Aya ni amahirwe kuko abakora umwuga wo gufotora bagiye kubona amahirwe yo kuvuga ukuri ku Rwanda batibagiwe kwerekana ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo”
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
wooow, erega abashaka kwerekana ukuri nibo benshi kandi kuzatsinda, kandi tujye twibukako abatra imbere bo batabura abagenda babatega, ariko aba bana bagire kwerekana ukuri biboneye i rwanda, buretse ko hari abafunze umutwe n’imfunnguruzo barajugunya abo ntacyo wabahinduraho, ariko ibyo ntibizabuza abantu gutera imbere
Babonye akazi katoroshye
nibyo mwe muzavuga ibyo mwabonye kandi mwahagazeho atari ibipapirano ibi byose bizatuma bamenya ukuri ku gihugu cyacu.
Comments are closed.