Abatuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga barasabwa kwihimuka
Muri iki gihe cy’imvura hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda hagenda hagaragara ibintu bitandukanye byangirika kubera iki gihe cy’imvura ndetse rimwe na rimwe igatwara ubuzima bw’abaturage. Ni muri urwo rwego Polisi y’Igihugu ishishikariza abatuye ahantu nk’aha kuhumuka imvura itarabangiriza cyangwa ibe yabatwara ubuzima.
Mu byangizwa n’imvura kandi harimo imirima, ibikorwaremezo birimo amazu, yaba atuwe cyangwa adatuwe, ibiti by’insinga z’amashyanyarazi, amateme n’imihanda , amashuri n’ibindi.
Igikomeye kurushaho ariko ni uko hari n’igihe n’ubuzima bw’abantu buhagendera cyangwa bukahazaharira, abagerwaho n’izi ngaruka bakaba ari abatuye ahantu habi hashobora kubakururira ibibazo twavuze haruguru.
Mu bamaze guhitanwa n’imvura harimo abana bane bo mu karere ka Rulindo bitabye Imana ku mugoroba wo ku itariki ya 23 Gashyantare nyuma y’uko mu Murenge wa Shyorongi, Akagali ka Rutonde haguye imvura nyinshi, maze kubera imiturire mibi, bigatuma umusozi utenguka witura ku nzu bari bugamyemo bahita bapfa .
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Superitendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu asaba abaturage kujya bubahiriza ibyemezo Leta iba yarafashe kuko biba bigamije ubuzima bwiza, iterambere ndetse n’umutekano by’abaturage.
Akomeza avuga ko iyo uriya muturage wasabwe kenshi kwimuka hariya hantu ndetse agahabwa ikibanza cyiza n’ubutaka bwo guturamo biriya byago biba bitarabaye kuko bagenzi be bimutse hakiri kare ntacyo babaye.
Polisi y’u Rwanda ikaba isaba ko hakwiye kubaho ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo izi mpanuka zituruka ku mvura nyinshi n’imiturire mibi zigabanuke.
Ibi bifitanye isano n’icyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo kwimura abaturage bose batuye ahantu hahanamye mu gihugu n’aho bita amanegeka hose, bakerekwa aho batura hatekanye, mu rwego rwo kwirinda ko bene izi mpanuka zazongera kuba no kutazongera gutakaza ubuzima bw’abantu.
Polisi y’u Rwanda ikomeza gusaba abaturage batuye ku misozi, mu bibaya no mu bishaga kuhimuka vuba kuko bituma ubuzima bwa bo butajya mu kaga.
Abaturage kandi baranasabwa gufata neza ubutaka babuteraho ibiti byagenewe kubufata kandi bakanarengera ibyamaze guterwa , n’ibindi bikorwa byose bijyanye no kurwanya isuri no gukumira ibiza byakomoka ku bihe by’imvura.
RNP
ububiko.umusekehost.com