Urumuri rw’icyizere rugeze i Musanze
Urumuri rw’Icyizere rutazima rukomeje kuzengurutswa igihugu cyose mu rwego rwo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 20 kuri uyu wa mbere tariki 24 rwageze mu Murenge wa Bosogo mu Karere ka Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru.
Abaturage amajana n’amajana baje kwakira uru rumuri n’ubwo imvura yahereye mugitondo igwa ikaba igeze no mu masaha ya nyuma ya saa sita ikigwa. Nk’uko Newtimes yabitangaje ibinyujije k’urubuga rwa Twitter.
Iki gikorwa cyabereye muri sitade y’ishuri rikuru rya Busogo kandi cyanitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego z’ibanze muri aka Karere.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Winifride Mpembyemungu nawe wari witabiriye iki gikorwa yavuze ko i Busogo ubwicanyi bwatangiye mbere y’1994.
Uyu muyobozi yavuze ko muri aka Karere hashyinguwe imibiri isaga 1300 y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Uru rumuri ruheruka mu Karere ka Nyabihu ruvuye mu Karere ka Rubavu nirumara kuzengurutswa Uturure twose uko ari 30 ruzagarurwa mu Mujyi wa Kigali ubwo hazahita hatangizwa igikorwa nyir’izina cyo kwibuka.
Kuri ubu rumaze kugezwa mu Turure 16 muri 30 tugize igihugu, ni ukuvuga hasigaye utundi Turere 15 kugira ngo tariki 7 Mata ruzagaruke mu Mujyi wa Kigali.
ububiko.umusekehost.com