Rulindo: Abaturage barasabwa kwirinda gusesagura
Abaturage batuye mu Karere ka Rulindo barasabwa gukoresha amafaranga yabo neza birinda kuyasasagura bayajyana mu bintu bitabafiteye umumaro birimo kuyagura inzoga, Indaya n’ibindi byose bitabungura.
Guverineri w’Intara y’Amajyarugu Bosenibamwe Aime waganiriye n’aba baturage ubwo igikorwa cy’umuganda rusange cyari gisoje mu Murenge wa Murambi mu Kagali ka Mugambazi yasabye abaturage kugira umuco wo kudasesagura.
Abaturage basabwe guha agaciro ibibafitiye akamaro bagaharanira kubana mu mahoro birinda amacakubiri, bakazirikana inyigisho bahabwa muri Ndi Umunyarwanda. Basabwe kwirinda impuha bakamenya gushishoza mu byo bumva nti barangazwe n’ibidafite ishingiro.
Guverineri Bosenibamwe yasabye urubyiruko rwo muri aka Karere kugana mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro kugira ngo mu minsi iri imbere bazabashe kwihangira imirimo.
Habumugisha Gaspard, ukuriye intore zo mu Murenge wa Murambi Avuga ko nk’intore gukora umuganda ari igikorwa cyiza kuri we kuko ari ukubaka igihugu.
Ashishikariza urubyiruko n’abandi Banyarwanda badaha agaciro umuganda kujya nabo bafatanya n’abandi kuwukora kuko ari igikorwa cyiza.
ububiko.umusekehost.com