Ikipe y'abahungu yatsinze iy'abagore 6-0
Ikipe y’igihugu y’abagore yaraye ikinnye umukino wa gicuti n’ikipe y’abahungu batarengeje imyaka 16 kuri Stade Amahoro mu rwego rwo kwitegura umukino uzabahuza n’ikipe ya Kenya ku italiki ya 2 Werurwe.
Uyu mukino utegura ikipe y’igihugu y’abagore wayihuje n’abahungu batarengeje imyaka 16, umukino warangiye abahungu batsinze abagore ibitego 6-0.
Uyu mukino wagaragayemo ibitego byinshi kandi amakipe yombi yagarqgaje imbaraga nyinshi kuko n’ikipe y’igihugu y’abagore yasatiraga cyane.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore, Nyinawumuntu Grace yabwiye Umuseke ko gitsindwa ibi bitego byabahaye ishushio rusange y’ujko ikipe hagaze bityo bakazakosora aho bitagenze neza.
Kuri we ngo abakinnyi ba myugariro bafite ikibazo ko bazamukana bahererakanya neza ariko ntibibuke kugaruka vuba vuba.
Grace ati “ nubwo dusigaranye igihe gito hari amakosa y’ibanze ngomba kubanza gukosora mbere y’uko twerekeza muri Kenya.”
Yongeyeho ko mu rwgo rwo kwirinda kuzatungurwa bari gukina n’amakipe y’abahungu kugirango bangere imbaraga n’amayeli yo gutsinmda.
Yagize ati ” Niyo mpamvu turiho tugerageza kwipima n’andi makipe nk’iyi y’abahungu. Biragaraga ko dufite imbaraga kandi abakinnyi banjye nagerageje kubumvisha ko bagomba kugendera ku muvuduko nk’uwa bahungu bakinanaga.”
Uyu mutoza yasabye Abanyarwanda ko bakomeza gutera ingabo mu bitugu aba Banyarwandakazi kugira ngo bazaheje ishema igihugu muri Kenya.
Ati “ Sinshaka kunganya cyangwa gutsindwa muri Kenya.”
NKOTANYI Damas
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
bajye bemera.football ni iyacu.bo ni ukubashimisha gusa ngo bumve ko ibyo dukora nabo babikora naho ubundi ntaho duhuriye.
Ego/oya, ndisobanura: nibwo bagitangira gukora kumupira, ariko kandi umupira wamaguru usaba kwiruka cyane kandi ntaho abakobwa birukana nabahungu kugera ubu haba 100M cg 42000M Maraton. Urumva abagore naho bohabwa= guhabwa, kuba nkabagabo ntibishoboka n´Imana ntiyabaremye kimwe ariko hari byinshi batangiye ubu, umuntu atahita avugako bibananira.
Nishimiye byimazeyo uyu mwitozo mwakoze. Mukomereze aho kandi muziyezere, munibuka no kubyereka Nyagasani; natwe twese tubafatiye iry’iburyo; tubifurije intsinzi. Mugire amahoro y’ Imana.
Haahaa, ariko se koko kuvuga ngo bajye bemera, hari uwakubwiye ko batemera? My friend menya ko bipimaga, Mwami yavuze neza none se ko batahariye abahungu kwiruka bonyine n’ubwo abahungu babasiga? Ubwo kandi byo urabyemera> Reka na Football bakine uko bashoboye uravuga utyo uhuye n’abadage cyangwa abo muri Brazil bakwahagiza. Please ni bakine nabo mu rwego rwabo kandi bashimisha ababareba. Uziko hari abakinnyi b’abagore babigize umwuga babayeho neza? Wasanga hari umukino ukina kandi hari umukobwa ukurusha utanafungura udushumi tw’inkweto ze. Sisters mukomeze mwipime n’abahungu nimuhura n’abakobwa muzaba hari urwego muriho kuko bibongerera umuvuduko n’igihaha kuko burya usibye na Tekiniki burya kutananirwa ni ingenzi. Iyo unaniwe baraguhindukirana. Murakoze kandi Courage.
Comments are closed.