Uganda: Museveni aragisha inama Amerika k’ubutinganyi
Tamale Mirundi, umuvugizi wa Perezida Museveni yabwiye Reuters ko umukuru w’igihugu cya Uganda agiye gusaba Leta zunze ubumwe z’Amerika kungurana ibitekerezo n’abanyabwenge b’Abagande kugira ngo berebe niba ubutinganyi ari indwara cyangwa ari ikintu kivukanwa. Gusa Perezida Museveni yihanangirije Perezida Obama kwinjira mu buzima bwite bwa Uganda.
Mu Cyumweru gishize Museveni yavuze ko agiye gusinya itegeko rihana abatinganyi nyuma y’uko Inteko ishinga amategeko yemeje iryo tegeko. Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere aribwo Museveni ashobora gusinya kuri iri tegeko.
Nubwo Perezida Museveni yanenze uburyo Amerika nk’igihugu cy’igihangange kinjira mu buzima bwite bwa Uganda, Museveni yari yabaye aretse gusinya kuri iri tegeko ndetse ngo abahanga b’Abanyamerika n’Abagande babanze bemeranywe ku nkomoko nyayo y’ubutinganyi.
Leta zunze ubumwe z’Amerika nicyo gihugu cya mbere giha Uganda imfashanyo nyinshi bityo abakurikiranira hafi umubano w’ibihugu byombi bakaba bemeza ko ibi Museveni abikoze mu rwego rwo gushimisha impande zombi.
Museveni ati “ Ndifuza ko iki kibazo kiganirwaho n’impande zombi kugira ngo zirebere hamwe niba ubutinganyi buvukanwa.
Uganda ariko ni igihugu kigega, kiyobowe n’umusaza nkanjye w’uruhara (w’inararibonye) nitbikwiye ko Amerika yinjira mu buzima bw’imico yacu kuko natwe tutinjira mu bwabo.”
Itegeko rihana ubutinganyi muri Uganda, ariko ritarasinywa na Perezida, rihanisha abahamye n’iki cyaha igifungo cya burundu.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
hahhaaa biratangaje aba pede bahozeho(sodoma&gomora) kandi nikizira KUWITEKA kugirango mubyoroshye rero mubyita uburwayi niho isi igeze nyine numuntu azajya yica undi ngo nuburwayi!! MU7 there iz no negotiation with evil please sign th low.
None se ku Igihe.com ntibavuze ko yamaze gusinya itegeko ribahana? Niba ari uko bimeze aragisha inama z’iki?Harya ubundi kuki agisha inama USA ngo ni imfashanyo?Ubukoloni ntabwo bwacitse.Nyuma se nibazana itegeko ryemerera ababyeyi kugurisha abana babo mu isoko nabyo abanyafrika tuzabyemere?Ibi bihangange biraganisha hehe isi?
Ubundi se ntabo urumva babagurishije kandi iryo tegeko nta ririho? Naho ibya Museveni byo mumureke burya ururimi ngo ni inyama yihuta. Ku igihe.com bati yarisinye ndetse yeruriye Amerika ko ahagaritse gukorana nayo ahubwo ashyize ku ibere uburusiya, none hano ati anabye ndetse kurisinya ngo mbanze kuganira nabo tujye inama ngi nyamara nibakomeza kumbwira ko nindisinya bazahagarika imfashanyo nzahita ndisinya ubundi nkorane n`Abarusiya!! Ari uku bimeze numva nta mpamvu yo kugisha inama yaba ihari ahubwo yagombye kuba yararisinye ubundi Uganda-Russia imikoranire igasagamba mu gihe Amerika yaterwa umugongo!!! Ntibizoroha ibyo muri iriya nce y`Africa!
Kuki ajya muri US kugisha inama. naze hano Kigali atubaze tumubwire. Niba ashaka ko ibyago bigwira uganda, nabenere iwe, sodom na Gomora ntazi ibahabereye???
Ndabemeye muzi kuvuga ibintu uko biri, ureke IGIHE bamaze gutangaza ngo Museveni yasinye iri tegeko. UM– USEKE RAMBA, SUGIRA, TERIMBERE!
Ariko uyu munyakenya byarivanze kabisa arashaka kwigira polisi w’isi!!! Nabanze acyemure ibya syria arebe ngo umurusiya,umushinwa hamwe na Irani ngo ziramuvunir’umuheto.We nabanyaburayi nibakomeze bafashe iriya alkaida yigometse kubutegetsi Assad naho ibyo kuza gutanga isomo mu banyafrica bibi rwose ntiyibeshye.Ariko wenda ibyo itangazamakuru rimaze iminsi rivuga wasanga umugore yaramwirukanye mu cyumba akaba asigaye arara muri salon ku ntebe none umujinya wose arashaka kuta kuri mzehe Kaguta.Aka nakumiro rwose asyiiiiiiii.
Ubutinganyi n’icyaha IMANA yanga urunuka niba ubishidikanyaho uza some muri Bible IMANA ijya kuharimbuza umuriro icyabiteye
gushyigikira ubutinganyi ni ukwirengagiza ukuri no kwanduza imico yabanyafrica raka duhaguruke twange ibitokoza imico yacu no gupfobya ibyA gahunda z’ IMANA yo yaremye ibitsina bitandukanye
Museveni be kumetera ubwoba Imana ikuri imbere icyaha Imana yanga urunuka tinya Imana ishobora kwica umubiri na roho, ntutinye umwana w,umuntu wica umubiri wonyine. Mukama akume.
M7. Imana ikomeze ikujye imbere, kuko uzi ubwenge atinya uwiteka. Komera twali yacu ushyigikiwe na bubaha, UWITEKA.
Comments are closed.