Digiqole ad

Umutoza Camarade arabeshyuza ibimuvugwaho

Nyuma y’uko bivuzwe ko umutoza w’ikipe ya Esperence yinubiye imisifurire mu mukino wayihuje na Gicumbi ibi ngo bikamuviramo guhabwa ibihano birimo guhagarikwa imikino umunani n’amande angana n’ibihumbi ijana, uyu mutoza yabwiye Umuseke ko atigenze anenga imisifurire kandi nibyo bihano atabibwiwe.

Umutoza Banamwana Camarade
Umutoza Banamwana Camarade

Mu kiganiro umutoza Banamwana Camarade yagiranye n’umunyamakuru w’Umuseke yavuze  ataramenya neza niba ubuyobozi bwaramufatiye ibyo byemezo.

Ku kibazo cy’uko yanenze umusifuzi ngo kuko aturuka i Gicumbi , Camarade yahakanye ibyo byose,yongeraho ko nta n’ijwi rwe ryigeze ritambuka rivuga nabi umusifuzi ko uwaba yararifashe yarishyikiriza inzego zibishinzwe.

Umuseke wamubajije ko hari ikindi ikibazo basanzwe bafitanye n’ubuyobozi  bwa FERWAFA cyangwa ubuyobozi bw’ikipe ye atubwira ko nta na kimwe.

Gusa yongereho ko mu cymweru gitaha azajya kuri FERWAFA gufata urwandiko rwe, gusa ko atazi ibirimo.

Ati ” Ariko reka ntegereze ubuyobozi icyo buntegeka kuko nabonye bampamagara ko nzaza gufata urwandiko rwanjye kuri FERWAFA ari sinzi ibirimo.”

Muri uriya mu mukino Gicumbi FC yatsinze Esperance igitego kimwe ku busa.

Muri iyi Shampiyona, ikipe ya Esperance  iri ku mwanya wa 12 n’amanota 11.

NKOTANYI Damas 

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish