Ban Kimoon yasabye ko muri CAR hakoherezwa izindi ngabo 3000
Ahagaze imbere y’akanama gashinzwe umutekano ku Isi Ban Kimoon, Umunyabanga mukuru w’Umuryamgo w’Abibumbye yasabye ko mu gihugu cya Repbulika ya Centreafrique hakoherezwa izindi ngabo 3000 kugira ngo zijye gutanga umusanzu mu kurinda abasivile.
Bani Kimoon avuga ko iki gihugu gikeneye umubare munini w’abasirikare kugira ngo abaturage b’abasivile babashe gucungirwa umutekano.
Agira ati:”Hakeneye ubutabazi bwihuse nibura hakorezwa abapolisi n’abasirikare bagera ku buhumbi bitatu kugira ngo bajye gucunga umutekano w’abasivili anagarura umutuzo muri iki gihugu”.
Iki cyifuzo kiramutse cyemejwe, Umuyobozi wa UN yifuza ko izi ngabo zahita zoherezwa mu gihe gito gishoboka kitarenze iminsi cyangwa ibyumweru biri imbere .
Kuva imirwano yatangira hagati y’aba Seleka n’aba anti – balaka muri iki gihugu hamaze kugera ingabo zitandukanye ziri mu butumwa bw’amahoro.
Muri izi ngabo harimo iz’Abafaransa 2000, iz’Umuryango w’Abibumbye zikabakaba 6000 n’izindi zaturutse k’umugabe w’u Burayi ziri hagati ya 500 n’1000.
Bani Kimoon avuga ko kohereza izi ngabo k’uburyo bwihuse ari intambwe ibanziriza iyo kohereza ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Centreafrique.
Yakomeje agira ati:”Abaturage ba CAR nti bagomba gutegereza amezi n’amezi kohereza izi ngabo bigomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo hirindwe ko ibintu bishobora kuba bibi kurusha uko bimeze ubu”.
Uyu muyobozi yavuze ko muri iki gihugu hakomeje kubera ubwicanyi ndengakamere ndetse ko n’abenegihugu bakomeje guhunga k’ubwinshi, aha yavuze ko abaturage b’abayisilamua abayisilamu bakomeje guhunga berekeza mu Majyarugu y’igihugu kubera gukomeza guhashywa n’inyeshyamba z’abakirisitu.
Ban Kimoon akomeza asaba ingabo mpuzamahanga ziri muri iki gihugu gukomeza kugendera ku ihame nyamukuru ryo kubungabunga umutekano w’abasivile no gutanga ubufasha bikorwa byo gutanga imfashanyo.
AFP
ububiko.umusekehost.com