Digiqole ad

Burundi- Umusozi waridukiye mu muhanda

Mu ijoro ry’ejo umusozi waridukiye mu muhanda ahitwa Nyaruhongoka ku bilometero nka mirongo itatu uvuye i Bujumbura ujya mu Rumonge  ubuza ko urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu gukomeza hagati y’utwo duce twombi.

Umuturage utuye mu gace  ka  Nyaruhongoka yabwiye BBC ko uyu musozi waturitse ugateza urusaku rwinshi maze ukagwa mu muhanda ukabuza amamodoka n’abantu guhita.

Uyu mugabo yongeraho ko  n’ibimodoka binini bikora imihanda byahuye n’ibibazo mu kugeregeza gukuraho amatoni y’ibitaka n’amabuye biri mu muhanda.

Uyu musozi wamanukanye amazu, amatungo, ibihingwa n’abantu  byari biwutuyeho. Umunyamakuru wa BBC uri i Bijumbura avuga ko kugira ngo abantu babashe kugera mu Rumonge cyangwa i Bujumbura, imodoka zihagaraga hakurya (ku mpande zombi) abantu bakavamo bakambuka n’amaguru bagera hakurya bagafata andi mamodoka ari hakurya.

Hari n’abafata amato akabambutsa abavanye ku mwaro wo mu Rumonge. Abakora uyu muhanda bafite akazi kenshi kuko ngo uyu musozi wapfutse uyu muhanda wose ku buryo bizafata igihe kugira ngo bawutunganye.

Agace ka Rumonge kagaburira Umujyi wa Bujumbura amafi n’ibindi bintu nkenerwa mu buzima bw’abatuye mu Bujumbura.

Mu byumweru hafi bibiri bishize, imvura ikomeye yaguye mu Mujyi wa Bujumbura mu ijoro ihitana abantu mirongo irindwi ituma abandi bagera ku bihumbi cumi na bibiri basigara iheruheru.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Pole sana Barundi benewacu!

  • hummmm uwo musozi se utagaragajwe mu mafoto….itangazamakuru rigeze aharembera!

  • Imana itabare abarundi kuko bari mukaga gakomeye

  • iyi si inkuru pe

  • Yewe ntaho ibibazo bitaba ariko ibiri aha mu burundi biteye ubwoba! Ndi umunyarwanda uba mu burundi ariko urebye ibyo abayobozi b’u burundi bakora biteye isoni hari igihe ibi biba nkibaza ko imana yabavumye! Abaturage baho ushatse kuzamura umutwe ngo yikorere utwe wenda nka business ye igatangira kugenda neza cndd-fdd iba yahateye amatako ikamutesha umutwe mpaka keretse wemeye mugafatanya abayobozi b’iki gihugu ni ibisambo byabiherewe uburenganzira mbabwije ukuri ibiba ni imana imaze kubahaga, ubundi njye nari nziko iyo witaruye politique ukigira mu twawe tundi wigirira amahoro ariko abarunfi reka daaaa!!!!! Bameze nk’intama zitagira umwungeri.Nyagasani abatabare

  • Bihangane,ibiri kubabaho sibo bonyine, za USA na za France n akumiro ahubwo bakaze amasengesho ureba kure yakagombye kubona ko isi irimo tena kurusha ibihe twigeze tubona mu buzima bwacu!!!!!!!!!!!!!

  • nibakomere ibigeragezo bizashira

Comments are closed.

en_USEnglish