Umusaza Harolimana agiye guhabwa amafaranga yari yarariganyijwe
Harolimana Deocles , umusaza w’imyaka 57, wari umaze igihe ategereje ubutabera kuva mu mwaka w’ 1996, kuri uyu wa 19 Gashyantare 2014 nibwo yabashije gukemurirwa ikibazo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo ubwo bwari bwasuye Umurenge wa Buyoga uyu musaza atuyemo.
Ni nyuma y’uko Nshimiyimana Jean Nepo wari konseye muri icyo gihe amukubitiye umugore bikanamuviramo gupfa, ariko uyu wahamijwe n’urukiko kumupfakaza nti yemera kumuha indishyi z’akababaro zihwanye na miliyoni imwe n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda yaciwe akanga kuyatanga yitwaje ko nta bushobozi kandi bigaragara ko afite imitungo.
Harolimana deocles , ufite abana batanu yasigiwe na nyakwigendera avuga ko n’ubwo yababajwe n’uburyo yapfakajwe by’amaherere, ashimishijwe cyane n’uburyo ubuyobozi bushoboye gukemura ikibazo cye nyuma y’igihe kinini ajuragizwa n’uwamupfakaje yanga kumuha iby’ubutabera bwamutegetse.
Halorimana yemeza ko uwamwiciye atabuze ubwishyu kuko mu byo atunze harimo moto n’ishyamba.
Kangwagye Justus, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo mu gukemura ikibazo cy’uyu musaza yasabye ko moto ya Nshyimiyimana wavugaga ko imitungo ye yose n’iyi moto irimo ari ingwate ya banki ifatirwa, hanyuma ku munsi ukurikiyeho bikurikije amategeko hagasuzumwa ahandi hakurwa ibyo kuvanwamo ubwishyu yategetswe n’urukiko.
Kangwagye yagaye cyane abayobozi bari basanzwe bazi iki kibazo ariko batabashije kurenganura uyu muturage, abasaba kwisubiraho.
Yasabye kandi abaturage kwirinda ubushyamirane, kandi bakabasha kwikemurira ibibazo bito bito nka mituweri, bakanareka umuco ufitwe na bamwe wo gushaka gushyirwa cyangwa kuguma mu byiciro bihabwa inkunga bagaharanira kwigira kuko ngo ik’imuhana kaza imvura ihise.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ariko umuntu yica undi bakamuhanisha amande cg gutanga amafranga?? ariko ubutabera bwacu bite?
biterwa n’ uburyo yamwishemo. Hari igihe amwica par accident, atabigambiriye bakamugabanyiriza ibihano.
Ndabanza mbaze umunyamakuru niba yadukurikiranira akamenya neza niba uyu wishe umuntu ndetse akabihamywa n’urukiko yaba afunze kuko nkurikije igihe yamwiciye, igihano nticyaba cyakarangiye. Ubundi kandi ndashimira Mayor Kangwagye Justus ko atangiye kwikosora no kumva ibibazo by’abaturage be nyuma yo kurangarana wa mubyeyi ku kibazo cya ka gahanga.
Uyu munyamakuru yanditse iyi nkuru ninziza pee, itweretse ko ubuyobozi b’akarere burenganura abaturage nubwo iki kibazo kimaze igihe, ariko nk’umunyamakuru ntabwo watubwiye icyo yamujijije.
Comments are closed.