Digiqole ad

Nyaruguru yatashye ibiro bishya by'Akarere

Ubwo hatahwaga inyubako y’ibiro bishya by’Akarere ka Nyaruguru kuri uyu wa 19 Gashyantare, mu muhango wabereye ku cyicaro cy’ako Karere,  Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyentwari yatangaje ko  kubera imiyoborere myiza y’u Rwanda rumaze kuba intangarugero ku bindi bihugu.

IMG_3289
Inyubako nshya y’Akarere ka Nyaruguru

Mu muhango wo gutaha iyi nyubako igezweho izakorerwamo ibikorwa by’ubuyobozi mu karere ka Nyaruguru abayobozi ahanini bagiye bagaruka ku miyoborere myiza igerageza no guha abanyarwanda serivisi nziza ahantu heza.

Banavuze kandi ko kuba uturere tw’ibyaro tugenda tubona ibikorwa remezo nk’ibi ari intambwe nziza iba iganisha aheza mu iterambere rishingiye ku miyoborere myiza.

Iyi nyubako yuzuye itwaye miliyoni magana atanu mirongo cyenda n’enye z’amanyarwanda (590), yubatse mu kagari ka Ndago mu murenge wa Kibeho.

Akarere ka Nyaruguru kubakiwe iyi nyubako mu rwego rwo kugirango abaturage bahabwe serivisi nziza kandi zitangiwe ahantu hameze neza nk’uko byasobanuwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Guverineri Alphonse Munyantwari yavuze ko u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bakwiye guterwa ishema no kuba bari mu gihugu we agereranya n’ijuru kubera amahoro n’umutekano bihari ugereranyije n’ahandi henshi.

Munyentwari yavuze uko uburyo Abanyarwanda basangira akabisi n’agahiye, bagasenyera umugozi umwe ndetse bagafatanya gushakira umuti ibibazo byose bahura nabyo byatera umuntu kubagereranya n’ababa mu ijuru.

Ati “Ibi byose biva ku miyoborere myiza y’u Rwanda n’ubufatanye bw’Abanyarwanda muri rusange ndetse n’imikoranire myiza hagati y’inzego.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James wari umushyitsi mukuru  yavuze ko kubera imiyoborere myiza n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye za Leta n’abaturarwanda ntawabasha kubona aho amenera ngo agire icyo ahungabanya k’u Rwanda.

Ministre Musoni yasabye abaturage b’Akarere ka Nyaruguru n’Abanyarwanda bose muri rusange gukomeza kurangwa n’ubu bufatanye ngo hatagira uwabona icyuho kuko ngo hari abafite ubushake bwo gukora ibikorwa bibi ku Rwanda n’abanyarwanda.

Ukwezi kw’imiyoborere gutangira muri Mutarama kugasozwa mu mpera za Werurwe.

Muri uko kwezi Leta n’inzego bifatanyije ikora ibikorwa biteza imbere imiyoborere myiza harimo kubaka ibiro bishya b’uturere, imirenge n’utugari ndetse hagatangwa  n’ibiganiro kuri gahunda za Leta zitandukanye.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Munyantwari Alphonse
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse
Abayobozi bakuru bari bitabiriye ibi birori
Abayobozi barimo Ministre Musoni na Guverineri Munyantwari bari bitabiriye ibi birori
Abashyitsi bakuru bari bitabiriye gutaha iyo nyubako
Abatumirwa benshi bari bitabiriye uyu muhango
Abayobozi basuye ibikorwa by'amajyambere byakozwe n'abaturage b'Akarere ka Nyaruguru
Ministre Musoni yeretswe bimwe mu ibikorwa by’amajyambere byakozwe n’abaturage
Mu ibyo bikorwa harimo ubuhinzi bwa kijyambere
Mu ibyo bikorwa harimo ubuhinzi bwa kijyambere bweza umusaruro ushimishije w’ibihingwa ngandurarugo
Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo
Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo
Iri torero ry'imbyino nyarwanda ryashimishije abitabiriye uyu muhango
Iri torero ry’imbyino nyarwanda ryashimishije abitabiriye uyu muhango

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • vraiment murasobanutse courage.

    • Nshimishijwe no kubona Inyubako y’akarere ka Nyaruguru nk’iriya ni byiza cyane. Habeho rero ni kwikosora mu itangwa ry’imirimo na Service kuko hari ahakirangwa ikimenyane ugasanga intiti zihavuka zitarimo guhabwa umwanya ngo zitange umusanzu mu kubaka aho Zivuka (Nyarugu), byarushaho kuba byiza competence ihawe agaciro kandi igashingirwaho mu itangwa ry’akazi. Harakabaho Ubuyobozi bwiza

  • imiyoborere myiza ,gusenyera umugozi umwe ndetse n’ubwiyunge buvanze n’ubworoherane nibyo btugejeje aha, abanyarwanda ubu barangajwe imbere no kwiyubaka bagasiga imyuma ubukene aho buva bukagera, kandi ugushaka nugushobora tuzabigeraho, hell to all Rwanda haters

  • ibi nbyo byerekena iterambere rishingiye ku miyoborere myiza abanyarwanda bamaze kugeraho. gufatanya n’abatuyobora mu kwiyubakira ibikorwaremezo bimaze kutwereka ko hari icyo turusha ibindi bihugu

  • yewe uwababona mwiyerekana ariko wagera kumurege wakibeho service nimbi cyane kabisa ariko gastom care wabo bita DOMINA uwa mukuraho abantu bagira amahoro ndasaba MAYOR OF DISTRICT ko yaha gera akareba service zitgwa nu womugore kabisa

    • Nibyiza kubaka aho gukorera heza ariko service zihabwa abaturage ni mbi cyane umuntu yirirwa asiragira ku kagari n’umurenge adahabwa service kandi ayikwiye, Mayor azasure akagari ka nkakwa,umurenge wa nyagisozi aho gitifu w’akagari yica agakiza gusa ikibabaje ni uko niyo Mayor ahageze umuturage warenganijwe batareka baza ikibazo cye kandi niyo yakibaza babwira Mayor ngo uwo muturage turamuzi yarananiranye kandi bamubeshyera ngo ikibazo cye kitumvikana cyangwa bakavuga ngomikibazo cye turakizi nkaho hari icyo bagikozeho kandi kimaze imyaka. Hari abaturage usanga nabo bafite ubudahangarwa barenganya abandi ariko ngo bigererayo ntawavuga.aha ibi bikwiye gukosorwa kuko twese turangana imbere y’amategeko.

  • Mayor wa Nyaruguru mbona asobanutse azabikoraho ryake,maze service delivery uzasange ari iya mbere muri ako karere.Mwibuke ko aha iwacu Nyaruguru nta ndoto y’iterambere yaharangwaga !Ariko ubu imihanda ya Kaburimbo igiye kuhagera reba iriya office imaze kubakwa ,amashuri ,kubakira abatishoboye … Uriya mugabo yesheje imihigo pe! Hari ikindi kintu kiza yakoze :kubona ajya kuba hariya hantu ! Ubu turaturanye please! Unyumvire nawe kwicisha bugufi kuriya kugeza aho ajya guturana n’abaturage be i Nyaruguru!Ari abandi bakabaye bataha i Kigali!
    Mayor turakwemera cyane ,keep it up!

Comments are closed.

en_USEnglish