Digiqole ad

Uganda: Ubwandu bwa SIDA bwongera uburwayi bwo mu mutwe

Mu gihugu cya Uganda harimo kugaragara umubare munini w’abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe. Abenshi muri bo  babiterwa no kuba baranduye agakoko gatera SIDA abandi bakabiterwa no kunywa ibiyobyabwenge.

Uganda
Uganda

Dr Sheila Ndyanabangi, Umuyobozi muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe iby’ubuvuzi bwo mu mutwe yatangaje ko 80% by’abarwayi bo mu mutwe.

Avuga ko abenshi muri aba barwayi bafite ikibazo cy’agahinda no  kwigunga bikabije  bibavira kugira uburwayi bwo mu mutwe bwa burundu.

Ndyanabangi avuga ko igitera ibi ari uko muri iki gihugu iyo bamwe bipimishije bagasanga baranduye agakoko gatera SIDA bahita bumva bagiye gupfa birangiye.

Mu rusange abantu bari hagati ya 25% na 30% babana n’agakoko gatera SIDA  bahura n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe kubera agahinda gakabije nk’uko bitangaza na Prof Graham Thornicroft, ukuriye Emerald,  umushinga w’ubushakashatsi  k’ubijyanye n’uburwayi bwo mu mutwe mu bihugu bikiri  mu nzira y’amajyambere.

Agira ati:”Si byo,  kwandura SIDA nti bivuga urupfu. Iyo Ushobora kwandura SIDA warangiza ukabaho igihe kirekire wishimye iyo ufata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA. Turifuza ko ibi bintu abantu babyumva”.

Ibi uyu mugabo yabitangaje kuri uyu wa kabiri  ahitwa i Kabira  mu Murwa mukuru Kampala ubwo yari agiye  gutangiza  ubundi bushakashatsi k’uburwayi bwo mu mutwe.

Ubushakashatsi burebana no kutabona imiti ku bantu  bafite uburwayi bwo mu mutwe  buzabera mu bihugu bya Uganda, Ethiopia, Afurika y’Epfo , Nepal no mu gihugu cy’u Buhinde

Dr Fred Kigozi , Umuyobozi w’ibitaro bikuru bishinzwe iby’indwara zo mu mutwe mu gihugu cya Uganda avuga ko hagati ya 20% na 30%  bagira ibibazo byo mu mutwe birimo kubura ibitotsi, agahinda gakabije no kuba barabaye imbata y’ikintu kimwe.

Ikinyamakuru ‘The Newvision’ dukesha iyi nkuru gitangaza ko hafi miliyoni imwe n’ibihumbi 200 byabatuye Uganda babana n’agakoko gatera SIDA, kandi  ngo abenshi muri aba  nti bafata imiti igabanya ubukana.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ese ni gute abaturage banyu baba bazima kandi abayobozi bose mur ‘ako karere barwaye m’umutwe?

Comments are closed.

en_USEnglish