Norvege: Imibare y’abishwe imaze kugera kuri 92
Nyuma y’amasaha abiri i Oslo muri Norvege haturikiye igisasu ku ngoro ya Ministre w’intebe kigahitana abantu bagera ku 10, ku kirwa cya Utoeya umugabo witwaje imbunda yarashe ahari hakambitse urubyiruko yica abarenga 84.
Amagana y’urubyiruko yarashweho n’uyu mugabo ni ayari yitabiriye igiterane cy’urubyiruko cyateguwe n’ishyaka riri ku butegetsi muri Norvege rya Labour Party, bamwe bakaba barashwe n’uyu mugabo bagerageza Koga ngo bamucike.
Kugirango abashe kurasa benshi, ngo yahageze mu bwato yambaye nk’umupolisi, maze ababwira ko aje guperereza ku gisasu giturikiye i Oslo, maze asaba urubyiruko rwari kuri iki kirwa kwegerana rwose ahita atangira kubarasaho.
Anders Behring Breivik uyu mugabo warashe ku rubyiruko mu gihe cy’isaha mbere yo guhagarikwa na Police, BBC ivuga ko yabanje kurasa abari ku kirwa maze agasanga n’abahungiye mu mazi nabo akabarasaho.
Uyu mugabo w’imyaka 32 akaba yahise atabwa muri yombi na Polisi nyuma yo kurasana n’abapolisi bakihagera.
Igisasu cyo mu mujyi wa Oslo, bamwe bemeza ko cyaturikirijwe mu modoka yari ku biro bya Ministre w’intebe. Ministre w’intebe wa Norvege Jens Stoltenberg ntiyari mu mujyi wa Oslo ubwo cyaturikaga.
Iki gisasu biravugwa ko nacyo cyaba cyarakozwe na Anders Behring Breivik uriya, kuko umugore witwa Oddmy Estenstad ukorera Felleskjopet Agr ejo ngo yahise ahamagara kuri Police avuga ko uyu mugabo mu kwezi kwa Gatanu yaguze Toni 6 z’ifumbire ishobora gukorwamo n’ibisasu.
Iyi Bomb kandi ngo yari ifite imbaraga kuko cyangije cyane ibirahure by’igorofa y’amazu 17 agerekeranye.
Umugi wose wa Oslo ngo wacitse igikuba ubwo bumvaga urusaku rw’iki gisasu bakanabona umwotsi mwinshi hejuru.
Imihanda mu mujyi rwa Gati I Oslo yahise ifungwa, abantu bari gukurwa muri ako gace na Police batinya ko habaho irindi turika nkuko tubikesha BBC.
Ku bwamahirwe ngo wari umunsi w’ikiruhuko muri Norvege ku buryo ku mihanda hari abantu bake, abacuruzi nabo bafunze.
Kugeza ubu ntawurigamba iki gitero kigabwe kuri Norvege, gusa twakwibutsa ko Norvege ifite ingabo zigera kuri 400 muri Afghanistan, ibintu Abataliban batishimira na gato.
I Oslo, Norvege
3 Comments
abantu bose bamaze gupfa ni 17, barindwi nibo bishwe na bomb naho icumi barashwe
iyo mibare ni myinshi mutohoze neza
birababaje kubona ubuzima bw’inzirakarengane buzira amaherere!!!
Comments are closed.