Digiqole ad

“Ntaho mpuriye na Twagiramungu ndamwumva gusa”- Jay Polly

Ishyaka RDI (The Rwanda Dream Initiative) Rwanda Rwiza ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Faustin Twagiramungu ku rubuga rwabo rwa Facebook ryifashishije indirimbo y’umuraperi mu gukangurira urubyiruko guharanira impinduka ntacyo bikanga, uyu muraperi we aratangaza ko ntaho ahuriye n’iryo shyaka kuko ngo indirimbo ye ntaho ihuriye na Politiki.

Twagiramungu Faustin ashima cyane indirimbo Ikosora ya Jay Polly.
Twagiramungu uyobora ishyaka RDI ryakoresheje indirimbo “Ikosora” ya Jay Polly.

Mu gitondo cyo kuwa mbere w’iki cyumweru, Twagiramungu Faustin urwanya Leta y’u Rwanda yanditse kuri Facebook ye asaba urubyiruko ngo kutagira ubwoba mu gihe rurwanirira ukuri n’uburenganzira bwarwo.

Akagira ati “Iyi ndirimbo “Ikosora” ya Jay Polly, muyivanemo amasomo abatera morale, ubutwari, ubugira neza, ikinyabupfura no gukora utekereza ejo hazaza. Ibyiza biri imbere, ariko ni ukubitegura no kubikorera! Urubyiruko ni ahanyu.”

Ubutumwa bwatambutse ku rukuta rwa Twagiramungu.
Ubutumwa bwatambutse ku rukuta rwa Twagiramungu.

Nyuma y’ubu butumwa, abantu benshi batangiye gutanga ibitekerezo ‘Comments’ bibaza impamvu yaba yarahisemo gukoresha iyi ndirimbo ‘Ikosora’, ya Jay Polly.

Benshi babazanya niba hari umubano udasanzwe Jay Polly  afitanye n’uyu Twagiramungu cyangwa n’ishyaka RDI ayoborera hanze y’u Rwanda.

Umuraperi Jay Polly yabwiye Umuseke ko ajya kwandika iyi ndirimbo ‘Ikosora’ atigeze avugamo politiki, ahubwo ngo yavugaga ubuzima bwa buri munsi abahanzi by’umwihariko abaraperi bahura nabyo.

Jay Polly yavuze ko cyane cyane mu ndirimbo ye Ikosora, yanitiriwe Album ye nshya ateganya gusohora muri Gicurasi uyu mwaka, yasubizaga amagambo akunze kumvikana muri muzika bamwe birita ngo ni abami ba Hip Hop (Rap) mu Rwanda n’ibindi ariko byose bigaruka ku buzima bwa muzika gusa.

Yagize ati “Twagiramungu Faustin simuzi uretse kumwumva gusa, kuba yarakoresheje indirimbo yanjye afite uko yayumvise ariko umuntu wese wayumva yakumva ko nta hantu na hamwe  harimo politiki, naririmbye ubutumwa busanzwe ku bantu bakurikira muzika.”

Reba amashusho y’indirimbo ‘Ikosora’ ya Jay Polly afatanyije na Gisa

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ubundi se ababihuza si ushaka gukwegera abantu gusa, si nka cya gihe uwakwangaga yakwitaga ikitso, wenda ngo ni uko wumvishe Kayirebwa, aha ntaho bukikera

  • yewe baraya no gusa umunya ariyo mpamvu yamuhisemo

  • yewe uretse ku mutima tutareba ariko amasura agaragara, uyu mwana ni mwene se. mbega uburyo basa. uwampuza na nyina w’umwana nkamubaza.

    • UWAKUBWIRA ABO MUSA UKO BANGANA!

  • Ntaho bahuriye muvane amanjwe aho ninkuko nundi yakumva indirimbo akayikoresha munyungu ze ahubwo jay amurege ntaburenganzira afite bwo gukoresha indirimbo zabandi mu nyungu ze bwite Plly rega icyo gisaza gishaka kukuzana mumatiku yacyo mwana

  • umva kdi ikigabo twagiramungu kizakurrira abantu urumva ukuntu cyaharasinze jay polly gusa ibyakora byose ubuturabantu basobanutse ntitukishywa nabantunkabo bifashije ibyodukunda polly weho byihangayikisha ikomereze ibyawe nahuriya arakora fibyubusa gusa nindese umwitayeho

  • muvane itiku aho niba yarahisemo indirimbo ya jay P afite uko yayumvishe, kandi buri wese afata ibintu iko abishaka,

  • Ahubwo Jay ni umu star kweli aririmba ibifite umumaro

  • ubu uyu musaza yakinnye politike iramunanira none atangiye kwitwaza urubyiruko rw’abahanzi kandi narwo aruhimbira nkuko bigaragara sinzi niba hari aho Jay Polly ahuriye na Twagiramungu ariko Rukokoma yakoresha inzira zose kugira ngo ateshe abantu umutwe ntimwizere ibyo yavuze.

  • Mujye muva kubahanzi, kuko ndibuka uwaririmbiye Habyara, undi agira ngo niwe aririmba; none ubu iyo ndirimbo iracurangwa ku maradiyo; utarayumvise mbere, akagirango ni iyavuba mbese bagira ngo yaririmbiwe iyi Leta!!! Uyu mutipe rero ashobora kuba ari kwiteganyiriza,…

    • iyo niyihe se kdi ?

  • Jye ndabona iyi ndirimbo naho ihuriye nibyo Twagiramungu yavuze

  • Abasesengura iliya ndilimbo ahumbwo yihaniza baliya banyapolitike ba kera nka ba Twagiramungu,sinumva ukuntu Twagiramungu yayikunda kandi aliwe baba babwira. Haliya J Polly avuga ati”Babayeho baryana na nubu ndabatinya, mwadusize icyasha muze”. cg ”abazana amahiganwa ya buli munsi badahali ni mutwereke ibyo mwakoze ili ni ikosora”

  • Muzehe matiku,kavuyo rukokoma . Ariko ko utagira isoni ntubona ko urimo ukurigita urutare?ikipe ukina nayo irakurenze kure cyane. Dore igihe wahereye ngo uri muri opposition ntanakimwe wagezeho. Urarwana niki wavuye mururwo rubura dore imvi zakwereyeho ngo urashaka kuba perezida,wandese?umukuru wigihugu uboneye urwanda yarabonetse rudasumbwa ukurusha byose bibereye abanyarwanda. Watashye ukaruhuka iyombeho ko uzagwa iyo ugahambwa na manispality ya bruxelle. Ubwo urabona ubwo busutwa bwokuri facebook ari munyarwanda wuhe wikigihe wabwumva koko? Nkuko wasabye abantu gukura ubutumwa mundirimbo ya Jay polly. Nange nakugira inama yokumva indirimbo ivuga ngo have yewe wikabya jya ureka gusaza utanduranyije cyane.

  • Ahubwo se ko nbona basa kandi kiriya gisaza ngo cyarakubaganaga hari ingo nyinci cy agiye kibyara mo har famille nzi I nyamidjos afitemo umukobwa abahire.com

  • Rukokoma,yayobewe namahanga none atangiye urugambo,ibyindirimbo byo nanyirabyo sinabijyaho,nkuko byababyo cyangwa ntibibebyo,bose nabantu,ariho arahamagara abasore ngobamanukese bamwebintarumikwa.
    azavuge,avugire ubusa,nabona akandi karaka azaceceka,nikabura naho azaguma yitere amajeki ngo arakina politike,yaramunaniye ,nateranye,numurimowe.

  • Reka nta bya Rukokoma buriya ni ayinda dore ko nayo igira nabi. Ku myaka ye biriya ni uguta igihe. Ubundi nta musaza wo gusakuza aricara akarera abana atuje kandi akaguma mu Gihugu cyamubyaye. Birya sibyo rwose aranashaje

  • Ibi ndabona ari amatiku! Kandi arasenya ntiyubaka

  • Ariko abantu barasekeje! Usomye commentaires tumaze kuvugaho , Hari abantu bitiranya ibintu cyangwa bashobora kuba bagifite imyumvire itari myiza muri bo! Wowe utubwira ko Twagiramungu ashobora kuba yarakubaganaga , ukongera uti Jay p benda No gusa, urashaka kutubwira iki kweri? Jay p ntaho ahuriye na MZEE Rukokoma rwose mwishaka kuvangira umuhungu wacu! Kandi burya artistes are Like prophètes ,buriya mu butumwa buri muri iriya ndirimbo umusaza Rukokoma yumvishe ibyo ashaka kumva nkuko nanjye mfite uko nabyumva!
    Gusa Jay p.mumuveho ,hano Nyamirambo n’aba jeunes turamwemera kandi akunda n’igihugu cye! Ahubwo kuko abanyapolitike bamaze kubona ko J.P akunzwe cyane n’urubyiruko bagiye kumukoresha ,namugira inama yo gusaba Imana ikamuha ubwenge bwayo ,akayoborwa nayo mu muziki We No kwigisha urubyiruko ibyiza naho imitwe ya politicians akayihungira kure!
    Jay P, songa mbele!

  • Ariko abanyarwanda muzi ko twize tuzi icyo dushaka nicyo dukora? Nka twagiramungu uzwiho kurwanya za leta gusa aho nawe ntazageraho akirwanya wenyine? Yari opposant kwa Habyarimana,akora muri Leta yubummwe ntiyashirwa ati nkaba opposant ubu se ko ndeba agiye gusaza nabi. Abanyarwanda tugeze aho dusoma ibintu tukabishungura tureba ibiduteza imbere ayo matiku yabasaza bo muri antiquite ntawe ukiyitayeho aho mucyibeshya ngo murakina politique mutazi naho igihugu kigeze.Twaramwitoreye Paul wacu tuzi aho yadukuye naho atugejeje kandi turabona naho ashaka ko tugera. Muri abanyarwanda bakunda igihugu atari inda zanyu gusa mwaza tukarwubakira hamwe niba atari ibyo we are ready kubereka ko dukunda urwatubyaye muramutse mushatse kudusubiza inyuma.

  • Ariko se muzehe Rukokoma arabona tukiri babandi ngo “turashize: abahunga,abafata imihoro” icyo gihe twarakirenze, ahubwo ntazi aho tugeze, va mubyo urimo , urebe imbere kuko twaragusize, nta wundi duteze guha amajwi , aho yatuvanye turacyahibuka, reka rero gusebya J.Polly, muhe amahoro yikorere ibye, nawe ugume utere uzaretswe.abavugo ngo barasa namwe murekere aho, niba nawe ashaka gukorana na Ruk. azabibona

  • uyu musaza arashaka kwanduranya mu banyarwanda b’inzego zitandukanye dore none arashaka no kwanduranya mu bahanzi , aya ni amatiku kandi ashatse yagabanya kuko ntaho ahuriye na jayy polly , jye ndanemeza ntashidikanya ko batanaziranye

  • Ese rukokoma urubyiruko abwira nuruhe? ngo ntibagire ubwoba!! arashaka gushoza abana babanyarwanda mumidugararo yigaramiye iburayi numuryangowe.

    Ijya kurisha ihera kurugo nahere kubana beee na benewabo, nareke gushuka abo atazarenganura

  • rukokoma arasaze none arashaka no gusarira mu bana batazi ibya politiki, turamwiyamye

  • Va kubintu

  • Jyuvuga macye

  • ariko rukokoma ye, uburero yagizengo yarabonye iturufu yo kunyuramo ngo yikururire urubyiruko, yfashe ubusa rero urubyirukon rwubu mu rwanda ruzi ubwenge ruzi kureba ikiza nikibi mateka yarabigishije bihagije, yewe rukokowe subiza amerwe mu isaho! ayo macakubiri yawe ntawakumva, jay polly, umusaza azi ubwenge cyane ahubwo ikintangaza nuburyo utumva ko abantu bibisahira nda nkawe aribo abwira. umusaza jay polly rata ntibigutere ikibazo ikigisaza namaco y’inda gisanganwe ikomereze umuziki wawe, wiyigishirize urubyiruko ibyo kubaho kandi bakibanira neza mumahoro!

  • Jay wowe kora music witerere imbere ibya politic biharire uwo musaza. pggss turagutegereje

  • Sha na Bibiliya bayisobanuraga uko bishakiye none azanye n’indirimbo ya Jay Polly. None ubu agiye nokwanduranya kundirimbo z’abandi koko nagende ntaduteshe umurongo twe urubyuruko turacyashaka kwiberaho mu mahoro.

  • Amacenga, amashoti, igitego na virgure§§§

  • Jay waramamaye sana,ntacyo uwo musaza yabeshye IKOSORA ni Ikosora koko.Kuba nawe yarayikunze ntacyaha yakoze,Jay fatiraho nabataremera bazizana.

  • Non sense

Comments are closed.

en_USEnglish