Afurika y’Epfo: Abacukura mu buryo butewe banze gusohoka mu birombe
Bamwe mu bacukura amabuye y’agaciro mu gihugu cy’Afurika y’Epfo mu buryo butemewe n’amategeko kuri iki cyumweru baguwe gitumo bacukura mu birombe bitujuje ubuziranenge none banze gusohokamo batinya ko Polisi y’iki gihugu yabata muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi muri iki gihugu yagize ati:”Mu by’ukuri nti tuzi neza umubare nyawo w’Abantu bakiri munsi y’ubutaka”.
Abacukuzi 11 batawe muri yombi kuri iki cyumweru bamaze gukurwa mu iki kirombe baracyari kuri komisariya ya Polisi kugira ngo bashyikirizwe Ubutabera basobanure impamvu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Amakuru aturuka muri Polisi y’iki gihugu avuga ko bishoboka ko hari abasohotse mu gicuku cyo kuri iki cyumweru barimo gucunganwa na Polisi. Agira ati:”Ubufasha bwacu babuhakanye ngo ntibashaka gusohoka”.
Gusa Polisi ivuga ko igiye gukoresha imboraga zishoboka zose kugira ngo aba bantu basoke muri ibi birombe kuko ngo bagumyemo bashobora guhura n’ingorane zikomeye.
Ikomeza itangaza ko benshi mu bantu bakuwe muri ibi birombe bari bakomerekejwe n’ibibuye byabagwaga hejuru kuko mu bisanzwe aha hantu batakihacukura kuko ibirombe bishaje. Nk’uko Jeuafrique dukesha iyi nkuru kibitangaza
Kuri iki cyumweru ibibuye bimaze kubagwaho batangiye gusaba ubufasha abantu bari hanze ariko babonye ko 11 bavuyemo batawe muri yombi bahita banga kongera gusohoka ahubwo batangira gushakisha uko bakwihisha.
Abacukuzi batemewe n’amategeko usanga ngo ahanini ari abahoze bakora akazi ko gucukura cyangwa se ari abashomeri baba baturutse mu bice bitandukanye by’ Afurika y’Epfo no bihugu bikennye bituranye nayo.
ububiko.umusekehost.com