Muhanga: Yabyaye umwana ahita amujugunya mu musarani
Umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko utuye mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyabinoni akurikiranyweho icyaha cyo kubyara umwana agahita umujigunya mu musarani. Nk’uko Polisi ikorera muri Aka karere ibitangaza.
Polisi ikorera Muhanga ikomeza itangaza ko uyu mukobwa yatwaye inda abana n’ababyeyi be ariko akajya abahisha ko atwite, kugeza n’aho nyina yamuvumbuye ariko akanga akamuhakanira amubwira ko nta nda afite.
Murukerera Akamahari Seraphine nyina w’uyu mukobwa wihekuye yagiye ku musarani agezeyo yumva umwana ararira mu musarani ahita acyeka ko umukobwa we yaba yabyaye.
Agiye mu cyumba cye asanga ni we wabye ni ko guhita atabaza abaturanyi maze baraza bakuramo uwo mwana yapfuye maze bahita bajyana nyina kwa muganga kuko nawe yari ameze nabi kubera kwibyaza.
Umurambo w’umwana wahise ujyanwa mu bitaro bya Kabgayi na nyina akaba arimo akurikiranwa n’abaganga yamara gukira akazagezwa imbere y’ubutabera kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Superintendent Hubert Gashagaza yatangaje ko abakobwa bakwiye kwirinda gusama inda zitateganyijwe.
Yakomeje avuga ko mu gihe habayeho gusama inda ku buryo butateganyijwe umuti atari ukwihekura kuko ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi n’uwo mwana uba uvukijwe ubuzima aba agomba kubaho kuko ari amaboko y’igihugu.
Aragira inama abakobwa ko bakwiye kugira indangagaciro za Kinyarwanda mu gihe basamye inda zitateguwe bakwiye kuzibyara kuko kuzikuramo bibagiraho ingaruka haba ku buzima bwabo ndetse bakaba bahabwa n’ibihano biremereye.
RNP
ububiko.umusekehost.com