Digiqole ad

Guverineri Bosenibamwe yafatanyije umuganda n'abatuye Kinihira

Abaturage b’Umurenge wa Kinihira kuri uyu wa 13 Gashyantare 2014 bakoze umuganda udasanzwe, kimwe mu bikorwa biteganyijwe muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza. Uyu muganda bawufashijwemo na bamwe mu bayobozi b’Akarere ka Rulindo, na guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru ari Kinihira mu muganda
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ari Kinihira mu muganda

Nyuma y’uyu muganda wibanze ku gusibura ibyobo byo gufata amazi mu gihe cy’imvura, abayobozi baganiriye banungurana ibitekerezo n’abaturage.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, n’umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Mulindwa Prosper bashimiye abaturage ubufatanye n’umurava basanganywe mu bikorwa by’iterambere.

Aba bayobozi basabye abaturage kwirinda ubushyamirane n’amacakubiri, ahubwo bagashyira hamwe bategura ahazaza heza h’igihugu.

Basabwe kandi gushyigikira gahunda ya Ndi umunyarwanda, kuko ari umuti uhamye wo kurandura amacakubiri n’umwiryane mu Banyarwanda.

Abaturage bahawe umwanya bashima ibyo bagejejweho, batanga ibitekerezo kuri gahunda zo kubateza imbere, banabaza ibibazo abayobozi.

Byinshi mu byo babajije bikaba byiganjemo iby’ibikorwa remezo bakeneye. Byinshi mu byabajijwe kandi byabonewe ibisubizo, ibindi hatangwa inama z’uko bizakemuka.

Nyuma y'umuganda yaganiriye n'abaturage
Nyuma y’umuganda yaganiriye n’abaturage
Bamwe mu bayobozi bakuru bari bitabiriye iki gikorwa
Bamwe mu bayobozi bakuru bari bitabiriye iki gikorwa
Umuganda witabiriwe n'abantu batandukanye
Umuganda witabiriwe n’abantu batandukanye

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish