Kuri uyu munsi bamwe nta byishimo bafite
Bamwe mu badafite abakunzi muri iki gihe baratangaza ko uyu munsi w’abakunda St Valentin utabashimishije kubera ko badafite ababatera ibyishimo.
Habineza Emmanuel, umusore w’imyaka 22 avuga ko uyu munsi wamutunguye ndetse ko atanashaka kumenya ko ari umunsi w’abakundana.
Habineza avuga ko ari ubwa mbere St Valentin ibaye adafite umukobwa bakundana , avuga ko muri we yumva yacitse intege ndetse n’ibyishimo byamubayemo bicye.
Agira ati:”Muri make natunguye, si nishimye si nshaka no kumenya ko st valentine yabaye kuko nta cyo nabimaza”.
Uyu musore utuye mu kagali ka Kabeza Umurenge wa Kanombe avuga ko ubusanzwe iyo afite inshuti yizihiza St Valentin neza asohokana umukobwa bakundana, anamuha impano zitandukanye zimwereka urukundo aba amufitiye.
Sibomana Joel ukora akazi ko kuzunguza imyenda n’ubwo bitemewe n’amategeko avuga ko uyu munsi nta cyo umubwiye kuko atarabona umukunzi ndetse akaba anumva n’igihe cyo kumushaka kitaragera.
Agira ati:”Ndimo kubanza gushakisha amafaranga ubundi iby’inkundo bizaza nyuma”.
Sibomana w’imyaka 28 avuga ko umunsi nk’uyu usaba amafaranga menshi yo kugura impano no gushimisha uwo ukunda kandi we akaba atabibonera umwanya n’amafaranga.
Agira ati:”Ugomba kubanza gushakira cheri aho azaba n’ibyo azarya”.
Umukobwa twavuganye utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yatangaje ko atajya yizihiza uyu munsi kuko nta kintu uba umubwiye.
Avuga ko ikindi kintu gituma atawuha agaciro ari uko abantu benshi bawufata nk’uwo kwishima barangiza bakarenga imbibi bagakora ibidakwiye.
Agira ati:”kuri uyu munsi usanga abakobwa benshi ari bwo batwara inda z’indaro abandi bakandura agakoko gatera SIDA”.
Icyakora ariko n’ubwo hari ababaye kubera ko St Valentin ibageranye batarabona abakunzi hariho n’abandi bishimiye uyu munsi ndetse baniteguye kugura impano zitandukanye no kwishimana nab o bakunda.
Mbabazi Claudine, umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 avuga ko akunda uyu munsi kuko utuma yishimana n’umukunzi we.
Avuga ko ubundi baba babanye nk’ibisanzwe rimwe na rimwe ntibahe agaciro urukundo rwa bo ariko ngo uyu munsi utuma bibuka ko bakundana ndetse bakanibukiranya ibihe byiza banyuzemo.
Agira ati:”Njye uyu munsi ndawukunda cyane ahubwo ujya kugera byarantindiye”.
Uyu munsi kandi ni umunsi w’ibyishimo k’ubacuruzi kuko bibaha icyashara aho abantu benshi bajya kugura impano zo guha abakunzi ba bo abandi babasohokana bagura ibyo kurya n’ibyo kunywa.
Twahirwa Emerda , umucuruzi ku i Remera mu karere ka Kicukiro avuga ko kuri uyu munsi mu masaha y’umugoroba babona abakiliya benshi bagura impano zo gushyira abakunzi ba bo.
Agira ati:”Kuri uyu munsi dukorera amafaranga menshi cyane ni mugoroba, abantu aba ari benshi kugira ngo tubahe ibyo bifuza bajya k’umurungo maze tukagenda tubaha duhereye ruhande”.
Twahirwa avuga ko ibintu bicuruzwa cyane kuri uyu munsi ari ibipupe n’indabo z’amaroze.
Rachel Mukandayisenga
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
JYE NAGIZE ICYIBAZO NDAFITE ABAGORE BANE MURIBO NTAWE NAHAYE IMPANO BITEWE NUKO BOSE TWABYARANYE. NONE IMPANO NAHISEMO KUYIHA UMWANA WAJYE UMWE WUMUKOBWA KUKO YAVUTSE ARIWENYINE MUBO NABYAYE BOSE NONE SINSIKO IBYO NAKOZE KOBIJYABIBAHO.KANDI NIHANGANISHIJE ABADAFITE ABAKUNZI BOMWISI UMUKUNZI WAMBERE NI YESUUUUUU. MURAKOZE
Comments are closed.