Impinduka mu imurika album ‘Data ni nde?’ ya Dream Boys
Itsinda rya Dream Boys rigizwe n’abasore babiri aribo Nemeye Platini na Mujyanama Claude uzwi nka TMC, mu gushyira hanze umuzingo w’indirimbo wabo mushya bise ‘Data ni nde?’ basoneye abakunzi babo bazaza muri icyo gitaramo, kwinjira bizaba ari ubuntu.
Mu gitaramo cyo kumurika umuzingo wabo wa kane kizakorera i Musanze kuri Stade Ubworoherane tariki ya 1 Werurwe 2014, Dream Boys yamaze gutangaza ko buri muntu wese uzashobora kugera kuri stade azinjirira ubuntu, aho kuba ikiguzi cy’amafaranga nk’uko bisanzwe bikorwa mu bitaramo bitandukanye byo kumurika imizingo (albums) y’indirimbo.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Dream Boys yagize icyo ivuga kuri izo mpinduka mu gitaramo cyabo ndetse n’impamvu yabateye kuba bashyiho uburenganzira bwo kwinjirira ubuntu.
Platini yavuze ko impamvu yatumye bashyiraho kwinjirira ubuntu ku mukunzi wabo n’umukunzi wa muzika wese uzaza mu gitaramo cyo gushyira hanze umuzingo wabo bise ‘Data ni nde?’ ari uburyo bwo kurushaho kwiyegereza abakunzi babo.
Yagize ati “Akenshi iyo ushyizeho igiciro runaka usanga hari umuntu udafite n’igiceri cy’Amafaranga 100 kandi yumva afite inyota yo kwinjira ngo akurebe, bityo rero niyo mpamvu nyamukuru twashyiriyeho kwinjira ubuntu.”
Biteganyijwe ko nyuma yo gutaramira mu Mujyi wa Musanze bafite gahunda yo kuzenguruka Intara zose bataramira abakunzi babo.
Umva indirimbo nshya bise ‘Nzakugwa inyuma’ baherutse gushyira hanze.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
MURAKOZE KURI IYO NKURU.
ARIKO NDAGIRA NGO MBUNGANIRE MU KWANDIKA IKINYARWANDA :
BANDIKA “DATA NI INDE ?”
BURYA IYO UKEKERANYA UKO WANDIKA IKINTU MU BUKE, UBANZA UKABISHYIRA MU BWINSHI.
DATA NI INDE, MU BWINSHI BYABA BA DATA NI BANDE.
IRIYA “NI” NI INSHINGA (VERB TO BE), KANDI INSHINGA NTABWO IFATANA N’ICYUZUZO.
IKINDI NGIRA NGO MVUGE, DUKUNDA CYANE KWITIRANYA “CY” NA “K”. URUGERO HARI ABANDIKA NGO “IKIFUZO” KANDI ARI “ICYIFUZO”.
CYANGWA BAKANDIKA NGO “ICYIBINDI” KANDI ARI “IKIBINDI”. IYO IJAMBO RIRI MU BUKE, WARISHYIRA MU BWINSHI RIKA “B” UBWO WANDIKA “K”. NAHO IYO MU BWINSHI ARI “BY”, UBWO WANDIKA “CY”. URUGERO : IKIBINDI (MU BUKE) IBIBINDI (MU BWINSHI)
ICYIFUZO (MU BUKE) IBYIFUZO (MU BWINSHI).
NGUBWO UBURYO BWOROSHYE BWO KUMENYA UKO AMAGAMBO AMWE N’AMWE YANDIKWA MU KINYARWANDA.
NAHO UBUNDI BARIYA BANA NIBAKOMEZE BATERE IMBERE. BAFITE N’UMUTIMA MWIZA WO KUMENYA KO UBUKENE BUMEZE NABI.
MURAKOZE !!!!
nanjye abo bana ndabakunda kabisa bariyubaha ureke babandi ngo urban boyz batagira ubwenge.
NIYEGE uri Imfura pe! naho uwo witwa MYUMBATI uvuga ngo Urban Boys nta bwenge bagira ndibaza ubwo afite uko bungana!! Ufite ubungana iki nshuti? Uzaririmbe ubarushe se tukumenye wa ntyoza we!
Yewe ni mubigire ubuntu kuko ntawyo mwarikuzabona ubundi se muhunze iKGL ari uko bitabananiye? abahanzi bose muri rusange nibahindure imikorere kuko abantu bamaze kubihaga ibyo guhora mudupfunyikira amazi go ni umuziki
Comments are closed.