Nigeria: 39 baguye mu gitero cya Haram yivuganye
Mu gihugu cya Nigeria kuri uyu wa kabiri abantu 39 baguye mu gitero cyagambwe n’umutwe w’abayisilamu urwanya ubutegetsi ukorera mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’iki gihugu uzwi ku izina rya Boko Haram.
Kashim Shettima, guverineri w’aka gace yemeza ay’amakuru avuga ko aba bantu bahitanywe n’igitero cy’umutwe wa Boko Haram cyagambwe mu gace ka Konduga kari mu birometero 35 uvuye mu Murwa mukuru w’iyi leta.
Kuri uyu wa gatatu umuryango utabara imbabare muri iki gihugu wanze gutangariza AFP, ibiro ntara makuru by’Abafaransa dukesha iyi nkuru imibare nyayo y’ibyangijwe n’iki gitero. Gusa imirambo myinshi yajyanywe mu musigiti munini uri muri aka gace .
AFP ikomeza itangaza ko muri aba bapfuye harimo umubare munini w’abagore n’abana.
Abantu 65 barimo abagore n’abana bajyanywe mu bitaro bya Kaminuza ya Maiduguri aho ubu barimo kwitabwaho n’abaganga babavura ibikomere batewe n’amasasu.
Iki gitero bavuga ko cyagambwe bari bitwaje intwaro bamabaye imyenda ya gisirikare . iki gitero kandi cyanasize gisenye amazu agera ku 2000.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Dukeneye ko Islam yo mu Rwanda itangaza ko yamaganye al quaeda,Boko haram al nosra n’izindi bitabayibyo ejobundi natwe tuzaba turira.
Urabeshya cyane abanya Nijeliya bafite ibyo bapfa ubwabo, kuvuga rero abayisilamu bo mu Rwanda ngo basabe imbabazi cyangwa bamagane ibitabareba baba bivanze pe!!! Njye niko mbibona da… naho twe se mu Rwanda ni amahoro masa gama.
JYEWE NTABWO NKUNDA INKURU Z’UBWICANYI…
Inkuru yose mujye mushyira k’urubuga twitoranyirize, abagir’amenyo bisekere, abarakara barakare, abishima bishime, abagaya bagaye, abanenga banenge: kuko iyo niyo Demkarasi nziza wana!!!!
Boko Haram
Boko Haram
Comments are closed.