“Niba ukunda umuntu koko nta mpamvu yo kumuhisha”- Alpha Rwirangira
Ku munsi wahariwe abakundana ku Isi hose wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka, umuhanzi Alpha Rwirangira aragira inama abahanzi bagenzi be bafite abo bakundana kubishyira ahabona kuko ngo mu gihe ufite umuntu wihebeye nta mpamvu yo kutamwereka abandi ngo bamumenye.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Alpha Rwirangira ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera impamvu z’amasomo, yagiriye inama abakundana by’umwihariko abahanzi bagenzi be kwereka abantu abankunzi babo kuko ngo biri mu bintu bituma uwo ukunda akugirira icyizere .
Yagize ati “Kenshi na kenshi usanga abantu bavuga ko abahanzi tutagira umukobwa umwe, rero ni byiza ko ufite uwo wiyeguriye umwerekana ukavana urujijo mu bantu kuko nta muntu udakunda.”
Mu mwaka ushize wa 2013 , Alpha Rwirangira we yatangaje ku mugaragaro ko ari mu rukundo na Uwingabire Esther, wigeze kuba Nyampinga w’Intara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu.
Byagiye bivugwa kandi ko bitarenze uyu mwaka wa 2014, Rwirangira n’umukunzi we bashobora kwiyemeza kubana ubuziraherezo bagashinga urugo.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
muraberanye sha, mukomereze aho
Munapendeza bro….
Ndishimye Kbs Gusa Navuga Ngo “muragahorana Impagarike Ibyiza Biri Imbere “
Alpha ndagukunda ndanagushigikiye Imana ibabe hafi ariko nanone umuntu agira uburyo bwe gukunda ntabwo buri wese aba yifuza kubitangaza(simvuze ko kubitangaza hari ikosa ririmo) biterwa byose n’umuntu no kubitangza rero nta kosa.nkanjye nubwo ntari n’umu star ariko sinjya mpfa gushyira ubuzima bwanjye bwurukundo hanze nta na gahunda mba mfite yo kumuca inyuma ariko nkunda kubigira prive nabonye aribwo biramba.amahoro kuri wowe na Esther muraberanye
Comments are closed.