Gutora Miss Rwanda 2014 byatangiye. Reba amafoto ya bose
Gutora Miss Rwanda mu bakobwa 15 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali byatangiye gukorwa harakoreshwa SMS no kumurongo wa Internet mu guha amahirwe aba bakobwa.
Gutora muri aba bakobwa ukoresheje ubutumwa bugufi ni ukwandika, aho wandikira ubutumwa bugufi, umubare w’umukobwa ushaka ko yazatsinda ukohereza kuri 8787.
Na ho kuri Internet gutora ni ukujya ku rubuga rwa www.missrwanda.rw ahanditse ‘online voting’ ugakanda ku ifoto y’umukobwa uha amahirwe yo kuba Nyampinga w’u Rwanda 2014 ugakanda kuri ‘Vote’.
Mu bakobwa bazahagarira Intara zabo harimo, Akiwacu Colombe n’ibisonga bye bibiri bazahagararira Intara y’Uburasirazuba. Intara y’Amajyaruguru ni Isimbi Melissa ari kumwe n’ibisonga bye bibiri.
Intara y’Iburengerazuba izahagararirwa na Mpogazi Vanessa ari kumwe na we n’ibisonga bye bibiri. Belyse Hitayezu azahagararira Intara y’Amajyepfo n’ibisonga bye bibiri.
Uzahagararira Umujyi wa Kigali ni Carmen Akineza hamwe n’ibisonga bye bibiri. Biteganyijwe ko Nyampinga w’u Rwanda 2014 azamenyekana tariki ya 22 Gashyantare 2014.
Aba bakobwa bateraniye i Nyandungu kuri La Palisse, nubwo byari byatangajwe ko bazateranira kuri La Palisse mu Bugesera, aha i Nyandungu bari mu kiswe “Boot Camp” aho bamenyerezwa kwitwara nka ba Nyampinga, gusubiza ibibazo n’uko bakwiye kwifata imbere y’imbaga.
Photos/Plaisir Muzogeye
Rutaganda Joel
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ngewe ntoye nummer 3 .
nmr 2 yakwica…nimwiza tu
Njye ntoye n° 2 kuko niwe ufite mu mutwe hazima, abandi bose badukoza isoni batazi kuvuga.
2 ntacyo abaye
number 2 ni we wenyewe.
2 arakeye kabisa kandi azi ubwenge.
nibyo
NIMERO 7 NIWE SAWA
Nimero 15 njye niwe mpaye amahirwe,kuko ndabona abahiga peee!!!
Kereka n’aramuka ahuye na Rwangendanyi!
Nomero 15 niwe mpaye amahirwe.
Ni no 12 kabisa mwese
Hey Clau2, kabisa No. 12 niwe byo pe
Mpogazi 9
No 15 niwe mpaye ijwi ryanjye.
Numero 6 ndabona urakeye njye nzagutora
15 tu.
5
Nnajye dabona 15 ariwe mwiza abenshi kombona nta kigenda abeza se batsinzwe ni indimi
Umunru arebye amafoto passeport Bose bari hammwe umunru abona Bose. ari beza utanabona uko uhitamo,barakeye PE. Ntaho bahuriye nayo mwateretse batorwa. Ariko ayo bahagaze abenshi bahise baba babi,abaturage,ukabona batazi ni guhagarara mû nkweto. Bafite visage nzizaziruta kKure iya Aurore Kayibanda, ariko Aurore web arabarusha taille PE, aba Bose ntanakanyama bagira na gato kwitako,cyangwa se akagufa kagiye kuruhande,agataille keza nk’aka Aurore quoi!
Abenshi muri aba barambeshya.Carmen niwe MISS 2014
Abenshi muri aba barambeshya. Carmen niwe MISS 2014
oya uriya arareba imirari kandi ntago turi abanyankole turi abanyarwanada cyokora uriya mu architect (RUSI) nagerageza agasubiza neza ,ntavuge za ndimi zanyu z’amangara (kubera kutazimenya neza) uriya yaba Miss 14 agasimbura Aurore.
Aba ba kobwa ni babi pe, nta numwe ukwiriye kuba miss. icyakora iri ni irushanwa ry’abiyemezi gusa naho ubwiza bwo wapi. ndumiwe rwose icyakora barakoze kwigirira ikizere.
Muzashakire kuri numero 2 aragerageza. Abandi nadabaneguye bose wapi barmbeshya
njye napfa gutora 15
ndashima abateguye iki gikorwa bose cyo gutekerezako u Rwanda rufite banyampnga bagombakuruhagarira iri nishema ry’ i gihugu,ibi nibishyigikirwe kandi bikomeze no mukarere, no mumirenge, no mutugali ,no mumidugudu,ndabashimiye mwe se
hagati ya 15 na 12 hazavamo umwe byanze bikunze
Nibyiza pe! amahitamo rero, aragoye.Cyokora abatoza babo nibashyireho umwete kubigisha gusubiza bashize amanga, kutagira isoni, kuba bafite ubumenyi butandundukanye kandi bufite icyerekezo… Naho uburanga bw’inyuma nabwo bwiyongereho. Amahirwe ari hagati ya nimero; 1,8,6,14 na 15. Mugire umwete n’umuhate wo gusubiza neza no kwifata neza imbere y’imbaga y’abantu. Amahirwe kuri mwese.
ahangaha nta kwirirwa umuntu ajijinganya nimero 15 UWEAR RUTH ahite atsinda kuko arabarya baranandahiye ngo ku ndimi aradoda nta mususu. akongeraho kwiga science ari umukobwa. arahiga aba miss boss babayeho mu Rwanda rwose.
ndabona no 15 , 9, 12 aribo bagerageza
No nibeshye hagati ya 15 na 6 hazavamo umwe
ha ha ha ha…dore abana beza kabisa bose ni aba 1!
Nimero 1,6 nibeza ariko bafite ikibazo kindimi aba bakobwa kombona bafite taye mbi!baziyerekana bambaye amapantalo nutujipo dutwerekana amaguru bose nanumwe batora
NTAWE USHAKA UMUGABO SE?
SHA 11 IYO NUMBER IRAMUKWIYE YAKWICA MBANKUROGA, EEEEEEEEEEEEEEEEEEEEHHHHHHHHHH NI DANGER
Aba ni ba bandi biyemeje gutungwa n’isura yabo!!! Numvise harimo abavuga indimi z’umuririro!!!. Abakobwa ntako batabagira kweli; ngaho gutsindira ku manota make umuhungu wagize menshi agasigara; none nabyo ntibihagije bagiye kubahembera isura nziza gusaaa. ariko se Pasitoro ko yabihaye umugisha ubwo yaherekezaga umukobwa we mu irushanwa rya MISS,….
no 13 ok
nkunze cyane no 3
ewana kugiti cyange natora abantu babiri,MAHORO ANESIE na UWASE NADIA,number one is MAHORO ANESIE,murebe neza arabarenze pe.no comment man
Comments are closed.