Rulindo: Uwirukanywe Tanzaniya yahawe inkunga n’abanyeshuri
Kuri uyu wa 11 Gashyantare 2014, abanyeshuri bo ku ishuri ribanza rya Ruvumba rihererereye mu karere ka Rulindo umurenge wa Tumba bashyikirije inkunga y’ibiribwa n’amatungo magufi, umuryango w’abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.
Umwana w’umuhungu w’imyaka 11, wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ya Ruvumba avuga ko gufasha uyu muryango babitewe n’uko bagiriye impuhwe mugenzi wa bo wiga kuri iki kigo uva muri uyu muryango bafashije.
Uyu mwana avuga ko basanze uyu muryango ufite ikibazo cyo kuba waraje mu Rwanda mu buryo butunguranye, ukaba ukeneye ubufasha. Asaba abaturanyi b’uyu muryango n’abandi babishoboye gufasha uyu muryango.
Uwimana Laurence, ni umubyeyi wahawe inkunga. Yashimiye aba bana bamugeneye impano, anashimira ababyeyi n’abarezi babibafashishemo.
Nsabimana Gilbert, Umuyobozi w’abarimu bigisha kuri iki kigo. avuga ko uretse iyi nkunga aba bana bahaye uyu muryango, abarimu n’ubuyobozi bafite gahunda yo guha mituweri abagize uyu muryango.
Banashakire umwana w’uyu muryango wiga ku kigo cyabo imyenda y’ishuri nk’uko basanzwe babikora ku bandi baturage batishoboye.
Mu rwego rwo kwita ku batishoboye iki kigo cyahaye mituweli abantu batandatu , banahaye abatishoboye inkwavu 60.
Inkunga yatanzwe n’aba banyeshuri igizwe n’ibishyimbo, amasabune yo kumesa, amavuta yo kwisiga, urukwavu, n’imbeba eshatu zororwa byose hamwe bikaba bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi mirongo ine na bitatu Magana atanu(43,500) by’amafaranga y’u Rwanda.
ububiko.umusekehost.com