PGGSS ku ncuro ya kane iraje
Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS), rimwe mu marushanwa ahuza abahanzi baba bakunzwe mu Rwanda rigiye kuba, bizaba ari ku ncuro ya kane. Buri muhanzi aba ategereje kureba ko yaza mu bahanzi 10 bazitabira icyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.
Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ritegurwa n’ikigo gitegura ibitaramo cya “East African Promoters” ku nkunga n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ‘BRALIRWA’, ibicishije mu kinyobwa gikundwa na benshi “Primus”.
Martine Gatabazi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’uruganda ‘BRALIRWA’ yabwiye Umuseke ko PGGSS IV igiye kuba mu minsi ya vuba gusa ko amatariki yo gutangira ataramenyekana.
Yagize ati “Nibyo koko Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kane igiye gutangira, gusa ntabwo turashaka gutangaza igihe rishobora gutangirira gusa ni vuba aha muzabimenyeshwa.”
Mu gihe abahanzi n’abakunzi babo baba bategereje kumenya amakuru y’igihe cyo gutora abazaryitabira, ngo bishoboka ko muri uyu mwaka igihe cy’amezi atatu abahanzi bamaraga bakora ibitaramo bitandukanye hirya no hino mu gihugu kiziyongera.
Mu mwaka wa 2011, ubwo iri rushanwa ryatangiraga ryegukanwe n’umuhanzi wa R&B na Pop, Tom Close, 2012 ryegukanwa na King James, undi muhanzi wa R&B, Pop na Afro-beat naho mu mwaka ushize ryegukanwa n’umuraperi Riderman.
PGGSS imaze iki ku gihugu?
Iri rushanwa rimenyekanisha kurushaho ikinyobwa cya PRIMUS, rikamenyekanisha kurushaho umuziki w’u Rwanda ndetse n’abawukora, muri iri rushanwa hakorwa ubucuruzi butandukanye cyane cyane bwa PRIMUS aho igihugu nacyo kiboneraho imisoro itandukanye igira umumaro mu kubaka ibikorwa remezo by’igihugu.
Iri rushanwa ariko kandi rituma igihugu mu bice byose byacyo aho rigera abantu bidagadurana n’abahanzi baba bakunzwe cyane mu gihugu, aha bakababona imbona nkubone kandi ku buntu.
Iri rushanwa rikunzwe cyane ritanga imirimo ku bantu batandukanye biganjemo urubyiruko mu gihe riba riri kuba.
Usibye ibihembo bifatika bihabwa abegukanye iri rushanwa, ndetse n’ibihembo by’amafaranga ashyirwa mu bahanzi baryinjiyemo, iri rushanwa riha akazi urubyiruko rw’aho ruba rugeze mu gihe cyo gutegura aho rizabera kuko hubakwa, ndetse n’ibindi bitanga akazi kuri bo.
Muri uyu mwaka ni uwuhe muhanzi uha amahirwe yo kwegukana PGGSS IV?
Photos/Plaisir MUZOGEYE
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Wow nibyiza, ariko noneho bashiremo abahanzi basha, like TBB, BRUCE MELODY, UNCLE AUSTIN ETC…
Claire TBB yo kabisa nisimbure dream boys
Urban boys, TBB, JAY POLLY, KNOWLESS
Birashimishije kuba iryo rushanwa rigarutse iwacu , abashinzwe gutoranya abahanzi ku rutonde bazashishoze neza,bitazongera gushora itiku mubahanzi bacu nko mu bindi byiciro byabanje. Murakoze. Ndi i Musanze.
jay polly naburamo bizaba ari bibi cyane rwose bizaba bibishye kimwe na green p nawe yarakoze kabisa
Urban Boys,Knowless
Comments are closed.