Digiqole ad

Kicukiro:’ Come to Jesus Ministries’ yasusurukije abakunzi bayo

Mu gitaramo  cyabaye  kuwa 09/02/2014 cyateguwe  na ‘Come to Jesus Ministries’ kigamije  kugaragariza  abakunzi ba yo  ibyo Imana yabakoreye  mu gihe cy’imyaka 15 iyi minisiteri imaze ishinzwe birimo kuvuga ubutumwa  binyuze  mu ndirimbo  abantu benshi bagakizwa.

Abaririmbyi ba Come to Jesus ministries
Abaririmbyi ba Come to Jesus ministries

‘Come to Jesus ministries’ iherereye mu Murenge wa Kagarama Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ikaba ibarizwa mu itorero ry’Umunazareti mu Rwanda.

Iyi minisiteri yatangiye mu mwaka w’1999 ifite intego yo kuvuga ubutumwa binyuze mu ndirimbo no gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko n’abandi bantu muri rusange kwihana no kureka  ibyaha.

Umuyobozi  wa ‘Come to Jesus ministries’ Mugabo Frank yavuze ko intego ya bo  idashingiye gusa ku ivugabutumwa ko ahubwo ko iyo bavuga ubutumwa  bw’ijambo ry’Imana bigisha n’abakristo  gahunda zinyuranye zo kwiteza imbere.

Mu kwiteza imbere babigisha ibijyanye n’imibereho myiza ,iterambere, kwizigamira  n’ibirebana n’ubumwe n’ubwiyunge dore ko  ubwo iyi minisiteri yatangiraga Abanyarwanda bari bafite  ibikomere byinshi basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994.

Frank Mugabo Uyobora Come to Jesus ministries.
Frank Mugabo Uyobora Come to Jesus ministries.

Mugabo avugana n’umunyamakuru w’Umuseke yatangaje ko  impamvu nyamukuru yatumye bategura iki gitaramo ari ukugira ngo  babwire abantu imirimo ikomeye Imana yabakoreye batari gushobora bonyine .

Uyu muyobozi akomeza avuga ko  babanje kwiha intego zo kuvuga ubutumwa muri za gereza, mu ngando  z’abari mu gihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro (TIG) ndetse bakagira n’umwanya  wo  kwegera abarokotse  Jenoside.

Muri iki gitaramo Mugabo yavuze ko  imigambi bari  barashyize imbere y’Imana ngo iyuzuze  yayibafashijemo ku kigero gishimishije ariko aboneraho n’umwanya wo gusaba  abo bafatanyije ko batakwirara ngo bumve ko  ivugabutumwa rirangiriye aha, ahubwo abasaba ko bakomeza  kuvuga ubutumwa  babufatanyije n’ibindi bikorwa biteza imbere  abaturage.

Yagize ati: “Niba twese dufite intego n’umutima umwe nta shiti ibyo dusaba Imana izabiduha  kubera ko inyungu dushyize imbere ari zo kubona abantu bemera Imana  bakareka  gukora nabi.”

Abakunzi ba Come to Jesus Minitries bitabiriye ari benshi.
Abakunzi ba Come to Jesus Minitries bitabiriye ari benshi.

Iyi minisiteri kandi yishimira ko imaze  gusohora  album  enye  z’indirimbo z’amajwi n’amashusho  bakaba bateganya  kongera gusohora indi album ya gatanu  mu minsi ya vuba.

Usibye  kuvuga ubutumwa mu Rwanda iyi minisiteri iherutse  i Kampala mu gihugu cya Uganda  mu mpera z’uyu mwaka wa 2013.

Comr to Jeusus irimo  iranateganya kujya kuvuga ubutumwa mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo cyashegeshwe n’intambara bitarenze uyu mwaka wa 2014.

Iyi Minisiteri yatangiranye  abantu 15 none kuri ubu ifite abayoboke  barenga ijana.

MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Kigali.

0 Comment

  • Imana ibahe umugisha mukomere mutere imbere mu gukorera Imana

  • Umva Mwafashe Amafoto Ataryoheye Amaso, Ubutaha Mujye Muyagaragaza

  • IMANA ishimwe kuba aho bageze,urugendo rura cyari rurerure nibako meze ,IMANA ibiba fashemo mwivuga butumwa bari gukora hirya no hino.

Comments are closed.

en_USEnglish