Digiqole ad

S Sudan: Machar na Salva Kiir bashobora guhura

Igice cya kabiri cy’ibiganiro bihuza guverinima ya Sudani y’Epfo na bo batavuga rumwe bahagarariwe na Riek Machar kiratangira  ku gicamunsi cyo  kuri uyu wa mbere tariki 10 Gashyantare 2014 i  Addis Abeba mu Murwa mukuru w’igihugu cya Ethiopia.

Machar azareka imirwano ari uko Salva Kiir arekuyr inkoramutima ze
Machar wigometse ku wari umuyobozi we Salva Kiir 

Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir na guverinoma ye bagomba guhura n’abarwanya ubutegetsi bahagararariwe na Riek Machar wahoze ari visi Perezida  muri iki gihugu  nk’uko byatangijwe n’umwe muhuza muri ibi  biganiro uturuka muri Afurika y’Iburasirazuba.

Igice cya kabiri cy’ibi biganiro kizibanda k’ubwisanzure bwa Politike ndetse no ku bumwe bw’abanyagihugu.

Umuryango IGAD uhuza ibihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bw’ Afurika ni we muhuza muri ibi biganiro.

Tariki ya 23 Mutarama 2014 inyeshyamba na Guverinoma bashyize umukono ku masezerano yo kutagabanaho ibitero ariko imvururu mu bice bitandukanye zarakomeje.

Ubu bizeye ko ibi biganiro bizarangira bahonetse umuti urambye  wo guhagarika  imirwano mu buryo bwa burundu.

Abantu barindwi bari batawe muri yombi ku mpamvu za politiki, aho bavugwaga ko bari mu bateguye igitero cyashakaga guhirika ubutegetsi bwa Kiir na bo bazitabira ibi biganiro.

Imirwano yo muri iki gihugu yahitanye abantu ibihumbi n’ibihumbi kuva mu kwezi k’Ukuboza hagati , maze abasaga ibihumbi 900 bava mu byabo.

ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • Addia Abeba# witwa Addis Ababa / abandi bavuga Addis Abeba kandi numurwa mukuru wa Ethiopia ntabwo ari Somaliya

    Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish