Digiqole ad

“Uretse gukorana indirimbo na Knowless nta kindi kibyihishe inyuma”- NPC

Niwe Paulin umuhanzi mu njyana ya HipHop uzwi nka NPC muri muzika nyarwanda, aratangaza ko indirimbo yakoranye na Knowless ‘Wimbihiriza’ ubutumwa buyirimo ari ubwa buri muntu wese atari ubwe na Knowless nk’uko abantu barimo kubyibazaho cyane.

Niwe Paulin a.k.a NPC
Niwe Paulin a.k.a NPC

NPC ni umwe mu bahanzi bari bagize itsinda Inshuti z’Ikirere ryarimo abandi bahanzi nka The Ben, Riderman, K8 Kavuyo bose bari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse na Riderman uri mu Rwanda.

Mu kiganiro na Umuseke, NPC yatangaje ko umwaka wa 2014 ari wo mwaka yifuza kuba yagaragaraza imbaraga ze muri muzika cyane cyane gukorana n’abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse n’undi wese azumva yifuje kuba bakorana w’umunyamahanga.

Yagize ati “Iyi ni yo ntangiriro yanjye mu mwaka wa 2014 nkorana n’abandi bahanzi batandukanye.”

Yakomeje atangaza ko abantu bose barimo kwibaza ibyo indirimbo ‘Wimbihiriza’ ivuga, ko ikubiyemo ubutumwa bugenewe abantu babuza abandi ibyishimo mu rukundo rwabo.

Abajijwe ku munsi wegereje w’abakundanye uba tariki ya 14 Gashyantare uko we awiteguye yagize ati “Hhahahhahaa! Ashwi daaa! Nzaba ndi jyenyine kuko nta mukunzi mfite!”

Umva indirimbo ‘Wimbihiriza’ ya NPC afatanyije na Knowless

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Arabuzwa n’iki kugira umukunzi kandi ari Beau Gars???

  • Nabe yitoze abanze akorere cash abakunzi bazizana ahitemo.

Comments are closed.

en_USEnglish