Reba ifatwa ry’amashusho y’indirimbo “Caguwa” ya Urban Boys
Urban Boys iri mu gikorwa cyo gufata amashusho azakoreshwa mu ndirimbo yabo ‘Caguwa’. Aba basore bifotoreje imbere y’amamodoka yabo buri wese imbere y’iye. Amashusho y’iyi ndirimbo arajya ahagaragara mu minsi ya vuba, yafatiwe i Nyamirambo aho bakunze kwita kurya nyuma.
Muri iyi ndirimbo bazafatanya n’umuraperi Jay Polly.
Umva indirimbo “Caguwa’
Photos:Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Niba hari group twifitiye ipaca paca iyi niyo ya 1
Kuki abantu bagezeyo mubashyiriraho inkuru nizatari ngombwa mugihe abafite iziri ngombwa baba babuze naho bavugira utwabo kweri? inkweto se buriya zamarira iki abanyarwanda?
ARIKO MURI KUBAMAMAZA?IYI NKURU NTACYO YUNGURA TWE BASOMYI RWOSE!
ariko NIZEYIMANA WE(wowe washizeho iyi nkuru) ubwo akamaro itumariye nkabasomyi buru rubuga nakahe koko????????? ubwo koko uba wabuze inkuru nzima zakubaka umuryango nyarwanda ukirirwa ushiraho iyi ngirwa nkuru????????? urandangije kabisa
Uyu Humble nabonye yiyemera ngo afite imodoka idafitwe n’undi muntu. Iyi modoka imaze imyaka irenga 20. Ni umushire. Bagenzi bamurusha inzima
ishyari ngo mutahe!!!! inkuru yose iba ifite agaciro biterwa nuyisomye.
Abo imishiha yishe nabavumbuye. Muri Inganzwa sorry Intabwa, hmm mumbabarire Indatwa mugafana ba bakene bo muri KINAKNOWLESS.
Muzababwire bagure izabo namwe babatere ishema, nibitaba ibyo mwiyahure. Naho ubundi muruhira Clement na Knowless, mwakwigize mukava mu buretwa!
Hano ni imyidagaduro kuba rero umwanditsi yanditse iyi nkuru ntakibazo jye mbibonamo , hari nurukuta rw’amakuru sammy,Lina n’abandi mwarureba mukabona ibyo mwifuza , Nizzo iyo modoka ni nyakatsi RAA koko???
Ishyamba ni rigari mwabanyatugambo mwe,rata congratulation kuri swagga boys & all fans
Comments are closed.