Kenya: Umwana wasambanyijwe n'abagabo 6 agiye guhabwa Ubutabera
Keriako Tobiko, Umushinjacyaha mukuru mu gihugu cya Kenya, yatangaje ko bagiye gukurikirana abakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 16 uzwi ku kazina ka Liz.
Uyu mwana yasambanyijwe n’abagabo batandatu muri Kamena 2013 barangije baramukubita bamujugunya mu cyobo kirekire avunika urutirigongo ubu asigaye agendera mu kagare.
Abasambanyije bakana kubita uyu mwana bahawe igihano cyo gukupakupa ibyatsi maze nti byashimisha abanyakenya batandukanye barimo n’abagore, maze batangira gukora imyigaragambyo yo gusaba ko uyu mwana yahabwa Ubutabera bukwiriye.
Iki kibazo kandi itangazamakuru ryo muri iki gihugu rya kigizemo uruhare runini aho ryakomeje kwandika inkuru zotsa igitutu leta y’iki gihugu risaba ko yagira icyo ikora kuri ku bantu bari bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya uyu mwana.
Igitutu cy’itangazamakuru rero kikaba gisa nki cyatanze umusaruro kuko ubushinjacyaha bukuru bwamaze gutangaza ko bugiye gukurikirana abakekwaho gusambanya Liz.
Uyu mwana ubu usigaye ugendera mu kagare ngo anafite ibisebe binini mu myanya ndanga gitsina ye kubera gusambanywa n’abagabo benshi kandi akiri muto.
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ikibazo gikomeye muri Kenya gusa ngo Polisi ntigiha agaciro gikwiye nk’uko ubushakashatsi bwakozwe kuri iki kibazo bubigaragaza.
Ubushakashatsi bwo muri 2009 bwakoze na guverinoma y’iki gihugu bugaragaza ko benshi mu abagore n’abakobwa bo muri Kenya babana n’ibikomere by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko guverinoma ntigire icyo ikora.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
nibahamwa ni cyaha bicwe
Ko Biteye ubwoba!!
Comments are closed.