Digiqole ad

“Umwami wa HipHop yamenyekana duhuriye mu irushanwa”- Amag The Black

Mu minsi ishize abahanzi bakora injyana ya HipHop buri wese yatangazaga ko ari we mwami w’iyo njyana mu Rwanda, gusa bikaba byarashimangirwaga cyane na Bulldogg. Amag The Black nta bwo yemeranya n’abo bahanzi bose bavuga ko ari bo bami ba HipHop.

Amag The Black
Amag The Black

Ibi abitagaje nyuma y’aho Gatsinzi Emery uzwi cyane nka Riderman muri muzika aherutse gutangaza ko atemeranya na Bulldogg wiyita umwami wa HipHop ko nta cyo yakabaye ashingiraho amwiyita.

Bikomeje gutera urujijo rero kuri iryo jambo buri muhanzi agenda atangaza ko ari we uyoboye abandi muri iyo njyana, bityo rero Amag The Black hari umuti abona wabikemura.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Amag The Black yatangaje ko ibi nta ho bizabageza kuko buri muhanzi afite uko yiyumva, kandi nta n’umwe ushobora no kuba yakwemera ko mugenzi we amurusha.

Yagize ati “Umuti njye mbona ni uko tuzahurira mu irushanwa rimwe uko twivuga ibitangaza hanyuma tukabyerekana imbere y’abantu aho guca aha nkivuga undi yaca aha na we akivuga”.

Benshi mu bantu bakurikirana muzika nyarwanda bibaza koko nimbi uwo munsi ushobora kuzaba abo bahanzi bagahurira mu irushanwa runaka ku buryo umwe abona ko mugenzi we amurusha.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Umwami w’injyana runaka ni uba yarayizamuye abandi bagafatiraho. Ibyo ba basore bavuga rero sinzi aho babikura kuko bose baje hari abandi bayitangije bakanayikundisha abafana mu Rwanda nka ba MC Mahonebon na DMS. Ndumva abo ari bo bashakirwamo ubwami bwa Hip Hop

    • sha ur umuntu w’umugabo umbaye kure mba ngukoze muntoke umwami wa hip hop nabo bayitangije mu rwanda ntabandi!!

  • MWABONYE HE HE “AMAGI Y’UMUKARA” ABA UMWAMI?
    NI AKUMIRO!!!!

  • mureke amagambo twe dukeneye ibikorwa

  • Utu tu so called star two murwanda dusigaye dutey’iseseme kubera kugenda twishyira hejuru nkaho twakoze ngwib’ibikorwa ab’aribyo bivuga. Ka bulldog gasigaye kigira akabwa cyane kandi karatangiye neza,nindirimbo zako zisigaye ari fake kishinga kwishyira hejuru gusa.

  • Ma men buri wese aba afite uko yiyumva gusa nta mwami kuko muri bose nta wavukanye imbuto tuzi kuko nta nuba umwami atimitswe rero ni baceceke kuko bose batangira tubona ari abahanzi bikarangira ari abahashyi! Nonese ninde mu Rapper nyarwanda ufite byibuze Igihembo cyo hanze ya Kigali byibuze ngo tuvuge ko ari nacyo arusha abandi? kuko hanze y’u Rwanda ho ni dreamz. so nibakore ibyo bashaka bishimishe naho ntana HIP HOP mbona hano kuko bose urasanga barashiriye muri Afro-beat kdi niba mutijyiza nkana namwe murabibona no kundusha.

  • Twese icyo dukeneye ni ibikorwa.Any way, Ama G The Black yavuze ukuri competition niyo ikenewe kuko umuziki ww iwacu uracyari virgin. no competition ,no wide marketing. so,wamenya ute c umuhanzi ufite ingufu?????? ntabwo bizamere nka Uganda.

Comments are closed.

en_USEnglish