Digiqole ad

ICC: Ntaganda agiye gutangira kumva ibyo aregwa n’ubushinjacyaha

Nkuko bigaragara ku nyandiko yasohowe n’urukiko mpuzamahanga  mpanabyaha (ICC) rukorera I Haye mu Buholandi, ubushinjacyaha bugiye kugeza Gen Bosco Ntaganga imbere y’urukiko guhera taliki ya 10-14 Gashyantare kugira ngo asomerwe ibyaha aregwa.

Gen Bosco Ntaganda azatangira kumva ibyo aregwa kuri uyu wa mbere
Gen Bosco Ntaganda azatangira kumva ibyo aregwa kuri uyu wa mbere

Nk’uko biri muri iyi nyandiko No ICC-CPI- 20140206-MA151, Ntaganda imbere y’urukiko rwa kabiri azumva icyo ubushinjacyaha bumuvugaho mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso ku byaha aregwa ndetse no kumenya byinshi ku rubanza rwe.

Iyi baruwa iragira iti “ Kuva tariki ya 10-14 Gashyantare, Ntaganda Bosco azasomerwa  ibyo ubushinjacyaha  bumushinja guhera saa tatu n’igice ku  isaha yacu (i La haye)”.

Inyandiko y’uru rukiko yibutsa abantu  ko kumva ibyo Ntaganda ashinjwa bitandukanye n’urubanza nyirizina. Ibi bivuze ko ari imbanzirizarubanza (Pre-Trial) igamije  kumumemyesha ibyo aregwa, akabazwa niba abyemera cyangwa abihakana.

Nyuma y’ibi hazakurikiraho kwegeranya ibimenyetso n’amakuru agendanye n’urubanza rwe hanyuma agezwe imbere y’urukiko, urubanza rutangire.

Nyuma y’ikusanywa  ry’ibimenyetso Icyumba cya kabiri mu Rukiko rwa  La Haye kizashyikiriza urukiko urutonde rw’ibyaha ashinjwa hakurikireho  urubanza mu mizi yarwo.

ICC yashyize ahagaragara inyandiko zita muri yombi Bosco Ntaganda ubwo yari umuyobozi wungirije w’umutwe (FPLC: Patriotic Forces for the Liberation of Congo).

Uyu mugabo akurikiranyweho  ibyaha by’intambara birindwi ndetse n’ibindi bitatu byibasiye inyoko muntu byakorew mu Ntara ya Ituri muri DR-Congo kuva muri Nzeri 2002 kugeza mu mpera za Nzeri 2013.

Ntaganda ku bushake bwe akaba yarishyikirije urukiko mpuzamahanga, ubu akaba ari mu maboko yarwo  La Haye mu Buholandi.

Uyu mugabo yigeze kugezwa imbere y’urukiko avuga ko arengana ariko ukuriye inteko y’abacamanza amuca mu ijambo amubwira ko igihe cyo kwemera cyangwa guhakana ibirego kitaragera.

 Source:www.icc-cpi.

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Iyo azakuba yarayoboraga fdrl cyangwa ari maimai mwarikumurekura. Ukuntu mwamuhimbye ibizina bibi ngo terminator,killer nibindi bibi ngo mubone aho muhera mumucira urwa pirato. Murabeshya hazavuka ba ntaganda 1000 bazarwanira uburenganzira bwa benewabo.

    • niba mushaka ku rwana mwaturasiye fdrl tukamenya ko muri abagabo mukareka kuvuga ubugabo bwabandi.Banafunze.

  • Ntaganda urumuntu wumugabo cyaane,burya nuwemera gutsindwa akabyakira nabwo nubugabo,wakoze ibyowashoboye,unaniwe urishora,ahubwo urumugabo,ntarubanza nagucira kuko nabo ntaruzima bazaca nabana babantu ibyabo turabizi ibyobagushakaho nibyo ariko ntacyo nibura werekanye ubugabo bwawe,uti mwaranshatse murambura ndaje.
    komera rero ,urubanza rwatangiye uzaburane ukubizi ,ahasigaye bazace ukobarushatse kuko nawe urabona yuko ntacyakuviramo ikiza ahongaho,amarangamitima yabo turayazi,burya ngwiyumugabo ayobewe agwaneza.
    Imana ikurinde ,kandi igukomeze mubihe bikomeye ugiye kujyamo.

  • ariko abantu mutekereza gutyo murabo kugawa kuko muhita mugusha kubiri kumitima yanyu,ubwose uhakana ko ntaganda yishe abantu uhereyehe? ubuse sultan kobatabimushinje nuko batamureba?ntukigire inzanga jyuhagaciro ikiremwa muntu,ahubwo niba harinicyo upfana na ntaganda mwibagirwe kuko numwicanyi

  • Ntaganda = Simbikangwa

  • Ntaganda genda urumugabo

  • Ntaganda akwiye kunyongwa, kuko yishe benshi nditayari kumushinja, kuko narimpari ubihakana ninde?

    • Kuki utamwishe icyo gihe ubwo waruhari? Nanyongwa se uzarya igufa rye? Uzaba wungutse iki?

Comments are closed.

en_USEnglish