Digiqole ad

Usengimana arasaba abakinnyi bakiri bato kurangwa n'ikinyabupfura

Munyemanzi Usengimana Jean Claude, umukinnyi ukiri muto ukinira ‘Umubano Blue Tigers’, ikipe iherutse kugaruka muri shampiyona y’umukino wa Volleyball mu Rwanda, arashishikariza abakinnyi bakiri bato kurangwa n’ikinyabupfura kuko ngo aribyo byatuma bagera ku ntego bafite.

Usengimana Jean Claude.
Usengimana Jean Claude.

UM– USEKE wagiranye ikiganiro na Usengimana, adutangariza byinshi ku buzima bwe n’uko yaje gutangira gukina umukino wa Volleyball.

Munyemanzi Usengimana Jean Claude yavutse mu mwaka wa 1989, avukira mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo. Yavukiye mu muryango w’abana 11.

Yizera ko n’ubwo numaze kugira aho agera mu mukino wa Volley Ball, ngo haracyari byinshi byo gukora kugira ngo agera ku rwego yifuza.

Yatangiye gukina Volleyball mu buryo buzwi mu mwaka wa 2006, akinira ikipe y’ikigo cyitiriwe mutagatifu Yozefu (St Joseph), ndetse aza no gutwara ibikombe bine ari kumwe n’iyi kipe.

Yagize ati “Mu mikinire yanjye ikintu cyanshimishuje kuruta ibindi ni ubwo twatwaraga igikombe cya FEASSA mu mwaka wa 2007, ariko na none icyambabaje cyane ni ubwo twakinaga aya marushanwa ya FEASSA mu mwaka wa 2011 tugatsindirwa kuri seoul n’ikipe ya St Mary yo muri Uganda.”

Muri ibi bikombe bine yatwaye harimo bitatu by’amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri mu Rwanda, ndetse n’ikindi yatwaye mu marushanwa ahuza ibigo mu Karere k’Iburasirazuba (FEASSA) yari yabereye mu Burundi muri 2007.

Usengimana Jean Claude yagiriye n’inama bagenzi bakina uyu mukino wa Volley Ball bakiri hasi, yagize ati “Abakinnyi bakiri bato bagomba kurangwa n’ikinyabupfura, bagakunda uyu mukino kuri jye ndumva uzatera imbere mu bihe bizaza.

Usengimana Jean Claude kandi asanga ikipe akinamo y’Umubano blue tigers n’ubwo imaze igihe kinini idakina amarushanwa ariko ari ikipe ifite icyerekezo kandi yiteguye gukoresha imbaraga nyishi ngo ibashe kugera ku rwego rushimishije.

Nkotanyi Damas
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nuko sha Claude, ndakwibuka dukinana kuri st Joseph. hari hashize nutinsi ntakubona none ndabona umaze no gukura. Courage rafiki yangu……

Comments are closed.

en_USEnglish