Huye-Abirukanywe muri Tanzaniya bagenewe Mituweli
Minisitiri Mukantabana Seraphine ushinzwe kwita ku gukumira no guhanganan’ingaruka z’ibiza ndetse no gucyura impunzi mu nshingano ze kuri uyu wa gatatu tariki 05 Gashyantare yashyikirije Akarere ka Huye amafaranga yo kugura ubwisunganye mu kwivuza bw’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batuye muri aka Karere.
Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi kandi yanatanze ibikoresho by’ishuri bigenewe abana birukanywe muri Tanzaniya kugira ngo na bo bakomeze amashuri yabo nk’abandi bana bose b’igihugu.
Iyi Minisiteri ijya gukura aba bantu mu nkambi ahanini yashakaga ko abana bari mu nkambi basubira mu ishuri bagatangirana n’uyu mwaka w’amashuri wa 2014.
Mu mpera z’Ukuboza, Minisiteri ishinzwe Ibiza no gucyura impunzi yafashe umwanzuro w’uko mu ntangiriro za 2014 Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania bazakurwa mu nkambi bakajyanwa mu Turere bamwe muri bo bavuga ko bakomokamo.
Iyi Minisiteri yavuze ko Uturere tuzabashakira aho kubatuza nayo ikajya ibaba hafi mu kubagezaho ibiribwa n’ibindi bikoresho nkenerwa, ndetse yanavuze ko izakomeza gukorana n’Uturere mu rwego rwo kubitaho.
Akarere ka Huye kacyiriye Abanyarwanda 152 bakuwe mu nkambi ya Kiyanzi na Rukara, mu Ntara y’Uburasirazuba.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Yagize neza. Gusa, yagombye no kububakira, akabagurira amasambu maze bakaba nk’abandi banyarwanda.
Comments are closed.