Digiqole ad

Sudani y’Epfo: Salva Kiir mu gihirahiro

Perezida w’Igihugu cya Sudani y’Amajyepfo Salva Kiir akomeje kuyobora iki gihugu ari mu gihirahiro kuko n’ubwo yashyize umukono ku masezerano y’amahoro, inyeshyamba  zirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu  zimoje kwiyongera hirya no hino mu gihugu.

Salva Kiir avugwaho gushaka gutsikamira abo batavuga rumwe
Salva Kiir avugwaho gushaka gutsikamira abo batavuga rumwe

Raporo y’iperereza ry’Amerika   igaragaza ko Kiir ari  mu bibazo by’imirwano  bikomeye afitanye na  Riek Machar wahoze ari visi Perezida w’iki gihugu.

Raporo igaragaza ko  agomba  guhagarika ubuyobozi bw’igitugu  kuko ngo nakomeza kuyobora muri ubu buryo inzira y’amahoro izafata igihe kirekire.

Igira iti:”Kiir nakomeza kuyobora igihugu gutya no kuganira n’abamurwanya nk’uko abikora inzira y’amahoro izatinda kugerwaho kandi n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi zikomeze gukaza umurego”.

Mu mwaka ushize wa 2013  Kiir yatungaga agatoki Machar avuga ko yagambiriye guhirika ubutegetsi. Maze arabihakana ahubwo atangira kumushinja gutsikamira abanyapolitiki batavuga rumwe.

Iyi raporo kandi igaragaza ko bitazorohera guverinoma ya Kiir kuyobora uduce turi hanze y’Umujyi wa Juba  cyangwa kuhageza ibikoresho nkenerwa ngo kuko nta bushobozi buhagije azaba ahafite.

Ikomeza ivuga ko Sudani y’Epfo izakomeza guhura n’ikibazo cy’imvururu zishingiye ku moko, ku mutungo kamere, ndetse no kuri ruswa muri uyu mwaka wa 2014.

Igaragaza  kandi ko kugaruza ibintu byangijwe n’imvururu zadutse mu mpera za 2013 bizagorana ndetse bikanagira ingaruka k’ubukungu bw’igihugu.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko muri iki gihugu niharamuka hatabonetse amahoro arambye Juba  izahura n’ikibazo cyo kongera kwiyubaka muri uyu mwaka wa 2014 ngo kuko abashoramari mpuzamahanga batazagira ubushake bwo kujya kuhashora imari.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • NI UMUNYAFURIKA NKABANDI BOSE ARIKO YAZANYE INZARA IDASANZWE
    YEGO BOSE NIKO BABIGENZA ARIKO NI UGUKABYA
    IGIHUGU GISHYASHYA KUJYA KONGERA KURWANA BICISHA ABATURAGE HEJURU Y’UMUNTU UMWE

    • wowe bakugabyeho ibitero wakora iki? ntimukavuge ngo umuntu umwe niwe uteza imvururu mu gihugu.Hari nabo waha ibya mirenge ntibanyurwe.

  • Uyu musaza niyegure ku neza y’abaturage siwe mudinka wenyine wize kuyobora dore ko nta n’aho byigwa cg se agihe M7 akiyobore ubuziraherezo

  • abaperezida ba AFRICA BAKWIYE KWIGA inzira yo kujya bemera kumva abatavuga rumwe nabo byaba na ngombwa bagashyikirana nabo aho kubita abanzi b’igihugu.
    Ni bibi kandi bigira ingaruka iyo abaperezida bihinduye igihugu ,utavuze rumwe nabo akaba abaye umwanzi wigihugu aho kuba umwanzi wabo bwite

  • ni africa nyine

  • Ba M7 se si bo bamushutse none ntibagiye kwikurira mo akabo karenge agasigara amangamanga.Abanyafurika bagakwiye kujya bakuda igihugu n’abenegihugu, kandi bakemera kunengwa no gukosora ibitagenda,reka abanyamerika bamukureho amaboko maze urebe, buriya bamaze gutegura Machar byararangiye.

Comments are closed.

en_USEnglish