Base : Abaturage bakoze umuhanda uhuza umudugudu wa Nyamugari na Gihora
Abaturage b’Umurenge wa Base bakoze umuganda udasanzwe Kuri uyu wa 4 Gashyantare 2014, bakora umuhanda uhuza Umudugudu wa Nyamugari na Gihora. Iki gikorwa cy’umuganda udasanzwe kikaba ari kimwe mu biteganyijwe mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza.
Nyuma y’umuganda abaturage baganiriye n’abayobozi kuri gahunda za Leta zitandukanye, barabaza banungurana ibitekerezo n’abayobozi.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Rulindo Mulindwa Prosper wifatanyije n’abaturage muri uyu muganda, yabashimiye kuba bitabiriye iki gikorwa ari benshi.
Yababwiye ko kuba bakoze umuhanda uhuza umudugudu wa Nyamugari na Gihora biri mu bizababungabungira umutekano, kuko batazongera kujya kubyigana n’imodoka mu muhanda wa kaburimbo kandi bafite ugenewe abanyamaguru.
Abaturage basobanuriwe gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, basabwa kwirinda amacakubiri bagafatanyiriza hamwe kwiteza imbere banubaka igihugu.
Banasabwe kuzashyira hamwe mu gihe cy’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, buri wese akazagira uruhare mu migendekere myiza y’iki gikorwa.
Abaturage bahawe umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo. Byinshi mu byabajijwe higanjemo ibijyanye n’uko hari abakeneye kubona ibikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi .
Basobanuriwe ko biri mu nzira bitegurwa ngo bizabageraho mu minsi iri imbere. Ibindi bibazo byiganje mu byabajijwe bijyanye n’amakimbirane yo mu miryango. Byose bikaba byabonewe inzira byakemurwamo.
Umuganda ni kimwe mu bikorwa bizahembwa mu by’indashyikirwa biteganywa mu kwezi kw’imiyoborere myiza, kuko hateganyijwe kuzahembwa ibikorwa bitatu by’indashyikirwa byakozwe mu kwezi kw’imiyoborere myiza .
ukwezi kw’imiyoborere myiza kwatangiye tariki 20 Mutarama 2014, kuzasozwa tariki 14 Werurwe 2014.
ububiko.umusekehost.com