Digiqole ad

Inteko Ishinga Amategeko iratangira igihembwe cya mbere cya 2014

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 71 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kandi ryujujwe kugeza ubu, kuri kuri uyu wa gatatu, tariki 5 Gashyantare 2014, Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, Sena n’Umutwe w’Abadepite, ni bwo itangira igihembwe cya mbere gisanzwe cy’umwaka wa 2014.

Ingoro y'Inteko Ishing Amategeko y'u Rwanda
Ingoro y’Inteko Ishing Amategeko y’u Rwanda

Nk’uko kandi bikubiye mu mushinga wa gahunda y’ibizasuzumwa muri iki gihembwe cya mbere, ibikorwa byose biteganyijwe bizibanda ku bijyanye n’inshingano z’Inteko Ishinga Amategeko ari zo gushyiraho amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, gusura abaturage n’ibikorwa by’amajyambere.

Hakiyongeraho n’ibikorwa byerekeranye n’inshingano za Sena z’umwihariko zo kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo Igihugu cyacu kigenderaho nk’uko akubiye mu ngingo ya 9 n’iya 54 by’Itegeko Nshinga no kwemeza abayobozi banyuranye bajya mu nzego za Leta.

By’umwihariko, ku bijyanye n’inshingano yo gushyiraho amategeko, muri iki gihembwe cya mbere gisanzwe mu mishinga y’amategeko iri ku rutonde rw’izatorwa n’Inteko Ishinga Amategeko harimo Umushinga w’itegeko rigenga igaruza ry’umutungo ufitanye isano n’icyaha.

Umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango, Umushinga w’itegeko rigenga imitunganyirize ya pansiyo, Umushinga w’itegeko rigenga ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n‘itumanaho (ICT Bill), Umushinga w’itegeko  rigena imicungire y’ibiza mu Rwanda, Umushinga w’itegeko ryerekeye imicungire y’imitungo yasizwe na bene yo  n’iyindi.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Iyi nzu niyo yonyine isigaye mu gihugu ikigaragaraho ibimenyetso by’intambara nayo ishobora kuba igifite ihungabana mbega amakompola yarashwe.
    Inteko ndizera ko itazatora itegeko ryemera abashyiranwa bahuje ibitsina.Ni amahano

Comments are closed.

en_USEnglish