Umugani w’impaga n’umwami
Habayeho umwami wakundaga abaturage be cyane, akabarinda ikibi n’igisa na cyo, yagishaga inama abiru be ku kintu cyose yumvaga adasobanukiwe neza. Uyu mwami yaturaga mu misozi miremire yo mujyaruguru y’ubwami bwe. Ubwami bwe bwari bukize cyane, abantu b’uruvunganzoka bavaga imihanda yose bakaza gutunda no guhakwa muri ubwo bwami.
Umunsi umwe rero haje kwaduka ikintu muri icyo gihugu cyaryaga abantu, amatungo, ibindi kigasiribanga. Nta we cyababariraga nuko ibintu biradogera, igihugu kiba imiborogo. Bidatinze inkuru iba igeze ibwami maze abanyabwenge n’abakonikoni baraterana ngo barebe icyakorwa byihutirwa ariko birananirana.
Umwami aca iteka ko bagomba gutegura itabaro bakajya kwica icyo kintu cyayoberanye kikamara abantu n’ibintu byabo.
Umwami abwira imitwe y’ingabo ze ati “mutegure ibintu byose bya ngombwa uyu munsi n’ejo, ejo bundi ni ugutera kiriya cyago dore ko kiri hafi kugera ino, mwirinde kujyana abasaza n’abakecuru, abagore n’abana, ahubwo mugomba kuzajyana n’abagabo bazi kwiruka bafite imbaraga kandi bazi gufora umuheto no guhamya, ntihazagire umugabo ubonana mu buriri n’umugore we mbere yo kugenda cyangwa ngo anywe inzoga kandi ntihazagire ikindi mwitwaza uretse intwaro gusa kuko tuzaruhuka icyo gitindi tukishe”.
Umwami amaze kubaha amategeko y’urugamba yisubirira mu ngoro ye hamwe n’ibindi byegera bye gusengera igihugu kuko cyari cyugarijwe bitewe n’uko icyo gihanya cyari cyarakuye umutima umuntu wese wo muri icyo gihugu.
Umunsi wa mbere n’uwa kabiri, ingabo zose ziritegura ngo zijye ku rugamba, umunsi wa gatatu mu rukerera ingabo zitera umusozi witwa Biruhanya kuko cya gihanya ni ho cyari kigeze ariko abantu bari barashize pe!
Bagota uwo musozi nuko impaga (niko icyo gikoko cyitwaga) iba ihitanye aba mbere abandi bashya ubwoba basubira inyuma biruka nuko inkuru itaha ibwami ko cya gikoko cyamaze ingabo z’umwami uretse nkeya gusa zabashije kurokoka.
Umwami arababara cyane maze umucurabwenge we witwaga Kazubwenge abwira umwami ati “Nyagasani, reka kubabara ahubwo nungutse inama”
Umwami ati “iyihe nama?”.
Kazubwenge ati “nta mugabo umwe, reka dutabaze abandi bami, ahari wenda tuzahirwa rwose kuko urareba ingabo zacu zashize, reka Databuja dutabaze abaturanyi”.
Umwami ati “iyi nama ni yo koko”.
Nuko umwami yitabaza ingabo z’ubwami bagabanaga imbibi nuko ziraza zikuba inshuro eshanu ingabo ze.
Kubera rero amakuru y’icyo gihanda yari yamaze gusakara hose, ingabo zose zihutira gutabara nuko ziragenda zisanga cya cyago kimaze guhindura umuyonga imidugudu myinshi, barebera kure babona kigeze mu gishanga.
Ntaho bucyikera! Maze bahagara hejuru mu misozi bavuza induru ngo barebe ko gisubira inyuma, ahubwo kikabasatira ariko bacyitegereza bakoyeberwa icyo ari cyo.
Bamwe bati “kiriya kintu gisa n’umuntu, abandi bati kirasa n’ingurube, nuko uko bajujura, babona kirimo kubasatira cyane dore ko cyagendaga nk’indege.
Ni bwo umusirikari umwe muri za zindi zari zatabaye yapfuye kurasa gusa agikubita umwambi mu jisho utunguka mu rindi, bagiye kubona babona icyo gihanda cyirimo kugenda gisekura ibiti n’amabuye.
Nuko bitegereje neza babona kiravirina ibintu bisa n’amaraso, ingabo z’inkwakuzi ziba zahateye amajanja ,bagiye kucyica bamwe bati “musigeho turashaka kubanza kukirutsa abantu bacu cyariye n’amatungo yacu”
Abandi bati “ tukice noneho tucyikorere tukijyane ibwami kuko umwami azaruhuka abonye dutwaye intumbi yacyo”.
Baraburana biratinda ariko umutware w’ingabo yemeza ko bahita bacyica. Bagiye kucyica kivuga nk’umuntu kiti “nimube muretse”.
Barumirwa ukuntu kivuze nk’umuntu.
Barakibaza bati “uri bwoko ki, tubwire tutarakwica”?
Kirabwira kiti “ndi impaga”,
Abantu bose barumirwa kuko ni bwo bwa mbere bari bumvise icyo kintu. Nuko bagiye kugikubita ngo bacyice kihindura umubu kiragenda kinjira mu kanwa k’umusirikari wari wasamye kubera ibyishimo by’intsinzi no mu nda ye ngo ba!
Abari aho barumirwa bayoberwa uko bigenze bataha bamara masa, bavuga bati “umwami turamukizwa n’iki?”.
Nguko rero uko impaga yadutse mu bantu kuva icyo gihe kugeza ubu, umuntu wese wiba, ugira inda nini, umururumba bavuga ko yamize impaga.
Sinjye wahera hahera impaga n’umwami.
Umusomyi w’ububiko.umusekehost.com
0 Comment
It is interesting.
Muzadushakire inkomoko y’imvugo igira iti”Gikona ndagukeka amababa”
Comments are closed.