Kumviriza rwihishwa amatelefoni y’abaturage byakoze ku bihangange kuva kera!
Muri iyi minsi mu bwongereza haravugwa iyegura ry’abayobozi bakuru b’igipolisi kubera kumviriza abaturage ku matelefoni byakozwe n’ibinyamakuru, bikavugwa ko polisi yaba yarabigizemo uruhare. Si ho hambere byaba bibaye kuko no muri leta zunze ubumwe z’Amerika byabayeho biza no gutuma perezida Richard Nixon yegura bwa mbere mu mateka ya kiriya gihugu, ibi bikaba ari byo bizwi ku izina rya Watergate.
Mu mwaka wa 1974 sikandale cyangwa (urukozasoni tugenekereje mu kinyarwanda) nibwo yabayeho, ariko bikaba byari byaratangiye mu 1972, ubwo abanyamakuru babiri Carl Bernstein na Bob Woodward b’ikinyamakuru Washington Post batangazaga ko ibiro bya Perezida wa Repubulika wari uwo mu ishyaka ry’aba Republican byashyizeho abantu n’uburyo bwo kumviriza ishyaka ry’aba democrates kugirango bamenye ingamba zaryo mu rwego rwo kwiga uburyo bwo kubatsinda mu matora yari ateganyijwe mu mpera z’umwaka w’1972.
Ikicaro gikuru cy’ishyaka ry’aba demokarate cyari mu igorofa yitwa Watergate y’i Washington DC mu murwa mukuru wa leta zunze ubumwe z’Amerika, iyo sikandale ikaba yaritiriwe iriya nyubako Watergate.
Muri iyo nyubako niho intasi za perezida Nixon zari zarahishe ibikoresho byo kumviriza imigabo n’imigambi y’ishyaka ry’abaharanira demokarasi. Iri banga ryo kumviriza rikaba ryarahishuwe n’abanyamakuru twavuze hejuru nabo barabibwiwe n’umuntu bahishiriye igihe kirekire, akaba yaraje kumenyekana nyuma y’imyaka 30 yose, abo banyamakuru babiri n’umwanditsi mukuru wabo nibo bonyine bari bamuzi, mu mwaka wa 2005 nibwo bwambere amazina y’uwo muntu yatangajwe, akaba ari William Mark Felt.
Uyu William wibiraga bariya banyamakuru ibanga, yari yungirije umuyobozi wa polisi y’igihugu izwi ku izina rya FBI (Federal Bureau of Investigation).
Inkuru imaze kuba kimomo mu bitangazamakuru, inteko ishingamategeko ya leta zunze ubumwe z’Amerika yashyizeho itsinda ryo kubikoraho iperereza, nyuma y’amezi 18, umwanzuro w’iryo tsinda wabaye ko bamwe mu bantu ba hafi ba perezida Nixon bakoze ibyaha byo gutambamira ubutabera, gutanga ubuhamya bw’ibinyoma, kunyereza umutungo wa leta, no kumviriza rubanda rwihishwa.
Kugeza icyo gihe nta cyagaragazaga uruhare rwa perezida Nixon, ubwo ariko itsinda ryakoraga iperereza kuri kiriya gikorwa cyo kumviriza rubanda rwihishwa, yaje gutahura ko na FBI yari imaze igihe yumviriza abaturage rwihishwa, nibwo igikuba cyacitse mu gihugu hose ibintu biradogera, byatumye abaturage bamenya byinshi mubyo batari bazi na gato ku mikorere igayitse y’abayobozi bakuru b’igihugu cyabo.
Iperereza ryakozwe n’itsinda rya sena ryagize ingaruka zikomeye, kuko abajyanama benshi ba perezida Nixon, umuyobozi wa FBI, n’umunyamabanga wa leta ushinzwe ubutabera bareguye, ubwo minisitiri w’ubutabera mushya yashyizeho umushinjacyaha wihariye wakoze akazi gakomeye cyane, kuko byarangiye agejeje imbere y’ubutabera abantu 70.
Kugeza icyo gihe perezida Nixon utaragaragaragaho uruhare rwo kumviriza rubanda, yakoze ibishoboka byose kugirango umushinjacyaha wihariye atabona amajwi yafatwaga mu bikorwa byo kumviriza, ibyo nabyo byateye urwikekwe muri rubanda, umushinjacyaha byaramugoye ndetse biranamunanira niko kwitabaza urukiko rw’ikirenga rutegeka perezida Nixon gutanga ayo majwi;
Aya majwi yaje kugaragaza ko perezida Richard Nixon afite uruhare runini mu byabaye byose byo kumviriza rwihishwa ishyaka ry’aba demokarate muri Watergate, amajwi ye bwite yumvikanye perezida ubwe atanga amabwiriza.
Itsinda ryashyizweho na sena rihereye kuri ayo majwi harimo n’aya president NIXON, yaciye umwanzuro ko perezida yakoze ibyaha byo kubeshya, gutambamira ubutabera, gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, no gusuzugura inteko ishinga amategeko.
Ibyo byaha byari bihagije kugirango inteko ishinga amategeko imukureho icyizere, ubwo kandi n’abaturage mu gihugu hose bari barakamejeje mu myigaragambyo isaba perezida Nixon kwegura; abajyanama ba Nixon ndetse n’abo mu ishyaka rye ry’aba republican bamugiriye inama yo kwegura mbere y’uko akurwaho shishsi itabona, abanza kunangira no kwigizankana avuga ko ari umwere, ariko amaze kubona ko inteko yari itangiye imirimo iteganwa n’amategeko yo kumwirukana ku butegetsi, yahisemo kwegura mu maguru mashya.
Ubwo yaje gusimburwa na visi perezida we Gerald Ford ubwo akimara kugera ku butegetsi yaciye iteka ryo kubabarira perezida Nixon, bimurinda gukurikiranwa n’inkiko.
None ubu Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza arahatwa ibibazo kubwerekeranye n’iyumvirizwa ririmo kuvugwaho byinshi. Nkuko mubibona rero ibyi byo kumviriza byahozeho ntago bije ubu ariko ikigaragara nuko benshi bitabagwa neza na gato.
Umuseke.com
6 Comments
mu rwanda ho bimeze gute?
Hacking yageze no ku bihangangese?? jye nunvaga bakomeye, none mbaciye water!
Cameron ko areba nk’umukasi se byamuyobeye? yagiye muri Africa, agaruka kibuno mpa amaguru, bamutumije igitaraganya ngo yisobanure!
kunviriza amatelefoni ku nyungu z’abantu bwite ni icyaha gikomeye,ariko kuzunviriza ku bw’inyungu z’abenegihugu mu rwegi rwo kubabungabungira umutekano hari uburyo bikorwamo nabwo buteganwa n’amategeko;ntibyari bikwiye rero ko usanga hari ibinyamakuru byamamaye nk’icyo mu bwongereza cyafunzwe nyuma y’imyaka 100 cyandikwa kubera iki gikorwa cyo kubunza amatwi!!!!
ubu mu bwongereza biracika kubera kunviriza!ibigo birasenyuka abantu barimo kwisobanura ubutitsa biracika,amaherezo kubera intera birimo biragenda bifata buri munsi na minisitiri w’intebe araba urwa Nixon
ahaaaa,amaherezo na cameron ntibimusiga amahoro!!!
Comments are closed.