Digiqole ad

Rulindo: Uburyo amazi yacuruzwagamo bwavuguruwe

Inama njyanama y’Akarere ka Rulindo yateranye tariki 2 Gashyantare 2014 yemeje ingingo zitandukanye harimo n’iyo kuvugurura uburyo icuruzwa ry’amazi muri Aka karere ryakorwaga.

Bamwe mu bayobozi b'inama njyanama mu karere ka Rulindo
Bamwe mu bayobozi b’inama njyanama mu karere ka Rulindo

Iyi nama yavuze ko ibiciro by’amazi ava ku  miyoboro idacungwa na EWSA byajyaga bishyirwaho mu buryo budasobanutse  bikabangamira abaturage mu kugura aya mazi bitewe n’uko hashyirwagaho ibiciro ku bayavoma mu buryo budasobanutse.

Mu gukemura iki kibazo mu buryo bwa burundu hashyizeho  itsinda  rizaba rihuriweho n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abayobozi b’ibigo by’amashuri hakaniyongeraho umukozi uzajya ukurikirana iki gikorwa umunsi ku wundi.

Ikindi cyagarutsweho muri iyi nama, ni ukuba ingengo y’imari y’uyu mwaka yariyongereyeho hafi miriyari y’amafaranga y’u Rwanda, ibi bikazafasha mu  gukora ibikorwa bitandukanye harimo kubaka sitade y’Akarere, imihanda no kuvugurura inyubako y’Akarere.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ntubona se ahubwo! N’ubundi Rurindo jye ndayemera!

Comments are closed.

en_USEnglish