Mani Martin aritabira iserukiramuco ryitwa Amani muri D.R Congo
Mani Martin umwe mu bahanzi bamaze kwerekana ko bafite imbaraga nyinshi mu miririmbire yabo ndetse unakora muzika ye mu buryo bw’umwimerere ‘Live’, mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare azerekeza muri Repubika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Iserukiramuco ryiswe ‘Amani’.
Mbere y’uko Mani Martin yerekeza muri iryo serukiramuco yagize byinshi atangaza ahugiyemo muri iyi minsi bituma ashobora kuba ataboneka cyane.
Mu kiganiro na Umuseke, Mani Martin yagize ati “Mpugiye mu mishinga myinshi, ariko yose hamwe navuga ko ikubiye mu kintu kimwe nakwita imyitozo hamwe na KESHO BAND.”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko ubu arikwitegura kwerekeza muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, aho we n’itsinda KESHO BAND bazitabira iserukiramuco ryitwa AMANI.
Yagize ati “Tuzahaguruka i kigali ku itariki ya 14 Gashyantare 2014, tukazaririmba kuri 16 Gashyantare 2014.”
Man Martin kandi yatangarije Umuseke ko we n’itsinda rye bafite umushinga ukomeye wo kuzenguruka mu gihugu hose bataramana n’Abanyarwanda cyane abatuye hanze y’umugi wa Kigali, umushinga ukiganirwaho hagati yabo n’abaterankunga bazawushyigikira, aha akaba avuga ko bibakundiye batangira kubikora mu gihe cya vuba.
Ikindi uyu muhanzi Mani Martin yavuzeho ni isohoka rya album ye ya gatanu. Aha akaba yagize ati “Hamwe n’ibyo byose kandi ubu turi gufatanya nka Mani Martin na KESHO BAND gukora kuri ALbum yanjye ya 5 na yo tugomba kumurikira Abanyarwanda bitarenze uyu mwaka.”
Nyuma yo kuva muri urwo rugendo Mani Martin biteganyijwe ko ari bwo azatangira gukora ibyo bitaramo byo kuzenguruka Intara zose z’igihugu.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Man martin aririmba neza! Ariko mbere akiririmbira Imana byari byiza ariko asigaye yarataye umuco! yabaye umugore ku mutwe ndetse ni ku matwi ibyo wishyizeho ntabwo bikubahisha haba no mu muco nyarwanda! ubwo kko iyo wwe wirebye wumva utagize isoni kko harya ngo ni iterambere birababaje! gukorera Imana ukabivamo ni bibi cyane hariho igihe uzakubitwa umunyafu w’imana ikubaza impamvu wahugiye mu by’isi.Aho gukorera imana ukabivamo birutwa nuko wabanza ukivuruguta muri ibyo urimo nyuma ugakorera imana ni byawe byose. bazakurambikeho ibiganza birimo Imana ugaruke mu nzira zayo
wowe wiyise BYIRINGIRO niba gukorera Imana kwawe kugaragarira mu misatsi, ku matwi no mu myambarire; ntuzigere wongera kuvuga ko uyikorera ushobora gusanga MANI Martin akurusha kuyikorera. Ugukorera Imana ntibigaragarira mu myambarire bigaragarira mu bikorwa. Kura ujye ejuru MANI Martin
Ariko iyo bavuga ngo ubukungu bwikubye inshuro 12 ntiwahagera!!!!!!!!!! njye nabibonye muri 2010 kugeza ubu. Nabajije Umunymabanga umwe Nshingwabikorwa impamvu ibyo bavugira kuri Radio Rwanda biba bidahuje n’uko abaturage babayeho? Ati none se nikure amata k’umunwa… abandi batabivuze ngo njye mbivuge mvu mu kazi? None rero ubwo bimenyekenye nibashake umuti w’ikibazo.
* tTIMUYINYONGE DORE KO MUZI KUNYONGA DA!!!
Ariko umuntu bamwita Byiringiro cg akabyiyita yarangiza akagaragaza ko ibyiringiro bye bishingiye mu misatsi no ku matwi? Yuhuhuhu! Ubu rero aba ni babarokore nako ingirwabo birirwa babeshya Imana ngo barayisenga buzuye inzangano ubugome n’ubwicanyi mu mitima yabo! Ubwo ako kanyafu kawe wakikubise ubwawe ko mbona ibyo wita iby’Imana byakunaniye ukaba urangariye ku misatsi itaguteye ku mutwe? Ubwo uba ufashe umwanya ukaza aha kurubuga kuvuga ubusa? Wigira umucamanza nta n’isoni? ManiMartin se yigize umugore abagore b’iwanyu wowe ubarebera ku musatsi n’amatwi? Ubu koko niba unatuye mu rusengero ukaba nta television ureba nta n’amafoto y’abakuru b’iwanyu wigeze ureba ngo ubone ko ba sebanani ba soso mado rugamba sipiriyani Michel jackson lionel rich n’abandi benshi bari bafite afro hair style ( umusatsi mwinshi nk’uyu wa Mani Martin)? Uti umuco Harubwo se Man Martin ariwe nzu ndangamuco y’urwanda ngo ahore agaragaraho ibiranga umuco? Ntimukazabe gufunga imitwe ngo mubyitirire Imana dore ko nayo yagowe! Nabonye hari n’abishe abantu bitwaje ngo ijambo ryayo! Ibyo batarebeye hafi abameze nka Byiringiro nawe ubwe bazatwahukamo bavuga Imana Imana! Ntimunyongere igitekerezo ndabasabye.
Comments are closed.